APR yigaranzuye Police inayitwara inkingi za mwamba

Ikipe ya APR Handball Club yigaranzuye Police Hc iyitwara igikombe , inafashijwe cyane n’abakinnyi yayikuyemo

Kuri iki cyumweru mu karere ka Gicumbi habereye igikombe cy’umukino w’intoki wa Handball cyitwa Coupe du Rwanda, aho ikipe ya APR Hc yaje kwigaranzura Police iyitsindira ku mukino wa nyuma ibitego 27-22.

JPEG - 132.5 kb
APR Handball Club yahise inegukana "Coupe du Rwanda"
JPEG - 157.6 kb
Umukino wa nyuma wahuje amakipe asanzwe ahangana muri Handball

Iyi mikino yari yabanjirijwe n’imikinoya 1/2, aho APR yari yatsinze Gicumbi ibitego 34-20, naho Police yo iza gutsinda Nyakabanda ibitego 36-19, maze aya makipe yombi aza guhurira ku mukino wa nyuma APR ihita yegukana igikombe.

JPEG - 140.9 kb
APR Hc yari yongeyemo amaraso mashya mu ikipe yayo.
JPEG - 142.8 kb
Police Hc yatsinzwe na APR Hc

APR Hc yatangiye urugendo rwo kubaka ikipe ikomeye

Ikipe ya APR Hc yegukanye iki gikombe inafashijwe n’abakinnyi yakuye mu ikipe ya Police Hc, abo ni Muhawenayo Jean Paul ndetse n’umunyezamu Bananimana Samuel nawe wavuye muri Police Hc.

JPEG - 141.8 kb
Bananimana Samuel wakiniraga Police asinya muri APR
JPEG - 134.4 kb
Muhawenayo Jean Paul na we asinya amasezerano
JPEG - 127.2 kb
Iki gikombe cyari kinafite insanganyamatsiko igira iti "Ishyamba n’isoko y’umwuka mwiza"

Iyi kipe kandi yari inafite amaraso mashya arimo nka Nshimiyimana Alexis (ES Kigoma), Karenzi Yannick (ES Kigoma), Muhumure Elysee (College Inyemeramihigo), Bushema Aime Frank (ES Kigoma), gusa aba bo ikipe ya APR Hc ngo iracyari mu biganiro n’amakipe yabo, nk’uko twabitangarijwe na Bagirishya Anaclet umutoza w’ikipe ya APR Hc.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Anaclet Bagirishya umutoza mukuru w’iyi kipe, yadutangarije ko bafite ingamba nshya muri uyu mwaka w’imikino, aho bihaye intego zo kwitwara neza, byose bikaba bishingiye ku marasp mashya yongewe mu buyobozi bw’ikipe no kuba abnitegura kwizihiza imyaka 10 iyi kipe imaze

Yagize ati "dufite ingamba zirimo kongera gutwara igikombe cya Shampiona, kwegukana andi marushanwa ategurwa hano mu gihugu no mu karere, ndetse no gutegura neza ikipe izakina imikino ihuza amakipe ya Gisirikare mu karere."

JPEG - 141 kb
Ngo barifuza kwizihiza imyaka 10 bafite ibikombe byinshi

"Ikindi kandi nyirizina gikomeye ni uko umwaka wa 2017 tuzaba twizihiza imyaka 10 APR Handball Club imaze ishinzwe, ibyo byose byongereye imbaraga z’ikipe aho twifuza kuzizihiza iyo sabukuru dufite ibikombe" Anaclet Bagirishya, Umutoza wa APR Handball Club.

APR ishikirizwa igikombe yari imaze kwegukana kuri iki cyumweru
APR ishikirizwa igikombe yari imaze kwegukana kuri iki cyumweru

Iyi kipe ya APR Hc mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 yari yasoje Shampiona iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Police Hc, ubu ikiba ifite intego zo kwegukana igikombe cya Shampiona umwaka utaha, igikombe kinahesha ikipe yagitwaye guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka