Ikipe ya APR Handball Club ntiyorohewe n’imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Handball, aho yaje gutsindwa n’ikipe ya Esperance Sportive de Tunis ibitego 58 kuri 20.
Iyi kipe ya Esperance de Tunis ikubutse mu gikombe cy’isi muri Qatar aho yari ihagarariye Afurika nk’ikipe yabaye iya mbere umwaka ushize, yari yaje no gutsinda APR ibitego 30-10 mu gice cya mbere, umukino urangira ari 58-20.
APR Hc izongera gukina umukino wa kabiri mu itsinda rya mbere irimo kuri uyu wa Gatandatu, aho izaba ikina n’ikipe ya Caiman yo mu gihugu cya Congo, hazaba ari Saa munani z’amanywa ku isaha y’i Tunis ari zo saa saba ku isaha y’i Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|