APR yatsinzwe umukino wa mbere muri Champions League iri kubera muri Tunisia

Ikipe ya APR Hc ihagarariye u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere na Esperance Sportive de Tunis yo muri Tunisia mu mukino wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Ikipe ya APR Handball Club ntiyorohewe n’imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Handball, aho yaje gutsindwa n’ikipe ya Esperance Sportive de Tunis ibitego 58 kuri 20.

Ikipe ya Esperance Sportive de Tunis imaze gutsinda APR Hc
Ikipe ya Esperance Sportive de Tunis imaze gutsinda APR Hc
Ubwo bishyushyaga mbere y'umukino
Ubwo bishyushyaga mbere y’umukino

Iyi kipe ya Esperance de Tunis ikubutse mu gikombe cy’isi muri Qatar aho yari ihagarariye Afurika nk’ikipe yabaye iya mbere umwaka ushize, yari yaje no gutsinda APR ibitego 30-10 mu gice cya mbere, umukino urangira ari 58-20.

APR Hc ihagarariye u Rwanda irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu
APR Hc ihagarariye u Rwanda irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu

APR Hc izongera gukina umukino wa kabiri mu itsinda rya mbere irimo kuri uyu wa Gatandatu, aho izaba ikina n’ikipe ya Caiman yo mu gihugu cya Congo, hazaba ari Saa munani z’amanywa ku isaha y’i Tunis ari zo saa saba ku isaha y’i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka