APR yahaye inkunga y’ibikoresho bya Siporo ishuri rya Kigoma

Ikipe ya APR mu mukino wa Handball yatanze inkunga y’ibikoresho by’uwo mukino mu ishuri rya ES Kigoma bifite agaciro k’ibihumbi 250Frws

Kuri uyu wa Gatandatu APR Handball Club nyuma yo guhura n’ikipe ya ES Kigoma muri SHampiona ya Handall, APR Hc yateye inkunga y’ibikoresho by’umukino wa Handball birimo imyenda ikoreshwa mu kwishyushya (Chasubles) n’imigozi yo gusimbuka.

JPEG - 99.9 kb
Bimwe mu bikoresho bahawe

Ibi APR Hc yanabikoze mu bufatanye aya makipe yombi asanzwe agirana, harimo no gutizanya abakinnyi, aho uyu mwaka iyi kipe ya Kigoma yatije APR Hc abakinnyi babiri ari bo Karenzi Yannick Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na Nshimiyimana Alexis ukina mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

JPEG - 170 kb
Amakipe yombi asanzwe afitanye umubano

APR kandi inafite abandi bakinnyi batandatu banyuze muri shuli rya Kigoma barimo Muhawenayo Jean Paul, MURWANASHYAKA Emmanuel, Niyonkuru Shaffi, Niwemahoro Prince, Byiringiro Honore, Bushema Aime Frank.

JPEG - 97.7 kb
Nshimiyimana Alexis wambaye umweru na murumuna we Mbesutunguwe Samuel, umwe akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 undi iy’abatarengeje 20
JPEG - 99.1 kb
Bagirishya Anaclet utoza APR Hc atanga impano kuri aba bana b’i Kigoma

Kugeza ubu ikipe ya APR Fc na Kigoma zirakurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona, aho APR iza ku mwanya wa mbere n’amanota 49, Es Kigoma ikaza ku mwanya wa gatatu n.amanota 36, iyi Kigoma kandi ikaba ari nayo yegukanye irushanwa rihuza amashuri yisumbuye mu Rwanda "Amashuli Kagame Cup"

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwakozem.Muzagere no kubandi.

maxim yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Turabashimiye uburyo mudahwema kwegera ndetse no kugaragaza uko amakipe yacu ya hand ball akorana. Gusa Bagirishya Anaclet numutoza w’ umuhanga kandi ufite urukundo kandi wateye imbere niyo mpamvu akora ibikorwa byabagabo turamushimiye. Hamwe nabatoza twese turamushimiye kandi namwe turabashimiye ko abari kure muhatubera.umunsi mwiza

Nyirahabimana soline yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka