APR na Police zishobora kongera gucakirana muri Carre d’As

Kuri iki Cyumweru ku bibuga cya Kimisagara harabera umukino usoza umwaka muri Shampiona ya Handball, aho APR na Police zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma.

Ku wa mbere tariki 03 Nyakanga 2017 ni bwo hateganijwe imikino isoza umwaka w’imikino wa Handball mu irushanwa risanzwe rizwi nka Carre’ d’As rigahuza amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona.

Aya makipe yaherukaga gucakirana kuri iki Cyumweru muri Shampiona
Aya makipe yaherukaga gucakirana kuri iki Cyumweru muri Shampiona

Biteganijwe ko APR yegukanye umwanya wa mbere izakina na Nyakabanda yabaye iya kane, Police yabaye iya kabiri ikazakina na Kigoma yegukanye umwanya wa gatatu, hakazanasozwa kandi Shampiyona mu bakobwa.

Uyu ni umukino uba wahuruje benshi
Uyu ni umukino uba wahuruje benshi
APR na Police zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma aho zizakina igikombe giteretse
APR na Police zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma aho zizakina igikombe giteretse

Gahunda y’imikino

Carre’ d’As :

10:15 Nyakabanda Vs Apr

12:45 Police Vs Es Kigoma

15:00: Umukino wa nyuma (Final)

Imikino ya nyuma ya Shampiona y’abagore

09:00 TSS Appega Vs GS Mwendo

11:30 GS Mwendo Vs AIP Hanika

14:00 AIP Hanika Vs TSS Appega

Nyuma y’iyi mikino, umwaka w’imikino uzaba ugana ku musozo hakazaba hasigaye irushanwa rya Beach Handball riba hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo, ndetse n’imikino y’ikipe y’igihugu izitabira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, ndetse n’imikino y’Akarere ka Gatanu hataramenyekana aho izabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBIHURA BIZABA ARIBIZA.!!!

MUHOZI JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

ikipe ya police rwose izihangane ye kongera gutsindwa nkuko byagenze ubushize muri championa

Mubiligi Erick yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka