APR Hc yageze Tunisia aho igiye gukina irushanwa rya Champions League-Amafoto

Ikipe ya APR handball Club yamaze kugera i Tunis muri Tunisia aho igiye gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika muri uyu mukino

Imodoka yavanye iyi kipe ku kibuga cy'indege cya Tunis, iyijyana mu mujyi wa Hammamet uzaberamo iyi mikino
Imodoka yavanye iyi kipe ku kibuga cy’indege cya Tunis, iyijyana mu mujyi wa Hammamet uzaberamo iyi mikino

Iyi kipe ya APR Handball Club yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18/11/2017, igera i Doha muri Gatar muri iryo joro hafi Saa Siata z’ijoro, iza kuhahaguruka yerekeza muri Tunisia aho yageze mu ma Saa Cyenda z’amanywa za hano i Kigali, ubu ikaba yamaze kugera mu mujyi wa Hammamet aho izaba ikinira imikino yayo.

Abakinnyi 13 ikipe ya APR yajyanye

Bananimana Samuel, Hategekimana Ntwari Olivier,Rukundo Bienvenu, Niyonkuru Shafi, Nyirimanzi Jean de Dieu, Umuhire Yes, Giraneza Emile, Niyingenera Jean Paul, Muhawenayo Jean Paul, Nshimiyimana Alexis, Muhumure Elysée, Niyonteze Ephron na Karenzi Yannick.

Abagize ikipe ya APR Hc ihagarariye u Rwanda muri Tunisia
Abagize ikipe ya APR Hc ihagarariye u Rwanda muri Tunisia

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe, Umutoza Anaclet Bagirishya wa APR Hc yatangaje ko biteguye neza kandi intego ya mbere ari ukurenga amatsinda, ikintu kitarakorwa n’amakipe ahagararira u Rwanda kugeza ubu

Yagize ati "Imyitozo yanjye muri rusange mu buryo bwo bw’amayeri yo gutsinda, ayo kwirinda gutsindwa, ndetse tuyirangije nta n’umukinnyi n’umwe ugize ikibazo cy’imvune, turi mu itsinda ririmo amakipe akomeye, izo kipe zose twamaze kumenya amakuru yayo yose"

Bagirishya Anaclet utoza iyi kipe, avuga ko abona imyitozo yagenze neza
Bagirishya Anaclet utoza iyi kipe, avuga ko abona imyitozo yagenze neza

"Ni amakipe ari ku rwego rwiza, imikinire yabo ni uko bahagaze twamaze kubimenya, turumva rero ayo makuru dufite azadufasha kwitwara neza n’ubwo ari ubwa mbere tugiye gukina iri rushanwa kandi abandi basanzwe bayakina"

Ikipe ya APR Handball Club igiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere nyuma y’aho mu myaka ishize ryitabirwaga n’ikipe ya Police Handball Club, APR ikaba ibigezeho nyuma yo kwegukana Shampiona y’umwaka w’imikino wa 2016/2017.

Mu mafoto: Ubwo bavaga Kanombe berekeza Tunisia banyuze muri Qatar

Bageze Tunisia bafata amafunguro berekeza kuri Hotel bazabamo

Imodoka yavanye iyi kipe ku kibuga cy'indege cya Tunis, iyijyana mu mujyi wa Hammamet uzaberamo iyi mikino
Imodoka yavanye iyi kipe ku kibuga cy’indege cya Tunis, iyijyana mu mujyi wa Hammamet uzaberamo iyi mikino
Ama Televiziyo atandukanye azaba akurikirana iyi mikino
Ama Televiziyo atandukanye azaba akurikirana iyi mikino

Ahazabera imikino naho harimo hakorerwa isuku kugira ngo hazabe hasa neza

Habaye ikiganiro n'itangazamakuru, mu rwego rwo gusobanura uko irushanwa rizagenda
Habaye ikiganiro n’itangazamakuru, mu rwego rwo gusobanura uko irushanwa rizagenda
Ikibuga kizaberaho iyi mikino
Ikibuga kizaberaho iyi mikino

Gahunda y’imikino APR Hc izakina

Tariki ya 21 Ukwakira

14h00: APR (Rwanda) Vs Caiman (Congo)

Tariki ya 22 Ukwakira

16h00: APR (Rwanda) Vs JSK (DR Congo)

Tariki ya 23 Ukwakira

14h00: FAP (CMR) Vs APR (Rwa)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntacyidashobokera umutima ushaka

Umuhire Yves CRIS yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

iki.Peyaper.Ndayikundacyane.Irashimisha.Nyane.Murakoze

colode yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka