Anaclet Bagirishya yagizwe umutoza mushya wa APR HC ahita anatangiza imyitozo

Ku wa gatatu tariki 25/02/2015, Anaclet Bagirishya yakoresheje imyitozo ye ya mbere nk’umutoza mukuru w’ikipe y’APR handball Club asimbuye Munyangondo Jean Marie Vianney.

Uyu mutoza mbere y’uko asinya amasezerano ye yari amaze iminsi mu gikombe cy’isi cya Handball cyaberaga muri Qatar, aho yari umwe mu basesenguzi bane bari bahagarariye umugabane w’Afrika.

Anaclet Bagirishya aganira na Kigali Today yatangaje ko yiteguye kugeza kure ikipe ya APR HC, akazanibanda mu kuzamura impano z’abakiri bato ndetse akaba yanahawe inshingano zo kuzamura umukino wa Handball mu nzego za gisirikare.

Bagirishya ari muri Qatar.
Bagirishya ari muri Qatar.

Ati “Nasinye umwaka umwe mu ikipe ya APR HC, nahawe inshingano zo gutoza ikipe, kuyifasha kwitara neza mu mikino yose ikipe izitabira harimo n’imikino ya gisirikare, guteza imbere uyu mukino mu gisirikare kuko basanzwe bafite nabo abakinnyi beza”.

Akomeza agira ati “Hari amaraso duteganya kongera mu ikipe ndetse hari n’abo twamaze kuvugana kuko iyi Shampiona izaba igizwe n’umubare munini ugereranije na Shampiona ishize, birasaba ko tuba dufite abakinnyi benshi kandi bashoboye”.

Bagirishya ni umwe mu batoza bakiri bato kandi bafite ubunararibonye mu Rwanda mu mukino wa Handball aho yatoje ikipe Police HC muri shampiyona ya 2013 akarangiza ari uwa 2 nyuma ya GICUMBI.

Umwaka ushize yatozaga ikipe y’abakobwa ya Gorillas HC aho yabashije kwegukana igikombe cya Genocide Memorial Tournament.

Bagirishya mu busesenguzi mu gikombe cy'isi cyabereye i Doha muri Qatar.
Bagirishya mu busesenguzi mu gikombe cy’isi cyabereye i Doha muri Qatar.

Bimwe mu byo yagezeho atoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20

2012: Umwanya wa 3 muri zone V Challenge Trophy - Abahungu/Nairobi
2013: Umwanya wa 6 mu gikombe cy’Afurika mu bakobwa /Congo Brazzaville
2014: Umwanya wa 3 muri zone V Challenge Trophy-Abakobwa/Kampala

Ubundi bumenyi afite:

2010-2012: Umunyamabanga uhoraho wa Ferwahand;
2010: Amahugurwa yo gutoza Handball, urwego rwa 1 yabereye i Kigali;
2011: Amahugurwa yo gutoza Handball mu mashuri yabereye i Kigali;
2012: Amahugurwa yo gutoza Handball, urwego rwa 2 yabereye i Nairobi;
2012: Amahugurwa y’ubutoza mpuzamahanga yabereye Leipzig mu budage (Amezi 6) aza ari inzobere muri siporo mpuzamahanga ndetse afite n’impamyabumenyi yo gutoza yemewe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ku isi (IHF);
2015: Amahugurwa ku itangazamakuru rya Siporo yabereye i Doha muri Qatar;
2015: Umusesenguzi w’igikombe cy’isi cyabereye i Doha muri Qatar.

APR HC yatangiye imyitozo.
APR HC yatangiye imyitozo.

Muri Shampiyona ishize Ikipe ya APR HC yarangiye iri ku mwanya wa 2, inyuma y’ikipe ya police HC. Iyi kipe kandi ifite abakinnyi batanu bari mu ikipe y’igihugu yitegura kwerekeza mu gihugu cya Ethiopia mu mikino y’akarere ka Gatanu izatangira tariki ya 08/03/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

numuhaga ndamuzi bazamuhe igihe azabikora

bosco yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka