Amwe mu mafoto yaranze umukino APR yatsinzemo ADEGI Gituza i Kageyo

Mu mukino wabereye ku kibuga cyuzuyemo ibyondo, APR Hc yatsinze ikipe ya ADEGi Gituza ibitego 30 kuri 22

Mu mpera z’iki cyumweru Shampiona y’umukino wa Handball mu Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa karindwi, ahakinwe imikino itatu gusa mu gihe uwagombaga guhuza ES Kigoma na Police Hc wasubitswe, kubera gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu karere ka Ruhango.

Ikibuga cyari cyangijwe n'imvura
Ikibuga cyari cyangijwe n’imvura

Mu mukino wabereye ku kibuga cya GS Adegi Gituza giherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gatsibo, umukino ikipe ya APR Hc yahabwaga amahirwe n’ubundi yaje kuwutsinda ku bitego 30-22, aho Muhawenayo Jean paul ari we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino.

Ikipe ya APR Handball Club
Ikipe ya APR Handball Club

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe ya ADEGi, Niyokwizera Joel yatangaje ko yishimira uburyo ikipe atoza iri kuzamuka

Niyokwizera Joel utoza ADEGI Gituza
Niyokwizera Joel utoza ADEGI Gituza

"Sinavuga ko hari icyo twabuze, twakiniye ku kibuga kitari cyiza ku mpande zombi, hari mayeri bandushije nk’ikipe nkuru, natwe turi kugerageza ngo tuzamure urwego, tukaba tugifite gahunda yo kuba twaza mu makipe atatu ya mbere"

Bagirishya Anaclet utoza APR Hc, nawe yishimiye uko ikipe ye yitwaye, bitewe n’ikibuga bakiniyeho gitandukanye n’icyo basanzwe bitorezaho

Yagize ati "Ni ugushimira abakinnyi bagaragaje ubwitange kuko umukino wari ugoranye kubera ikibuga twakiniyeho, ADEGi ni ishuri rimeze neza kandi rifite abakinnyi bakiri bato ariko bafite imbaraga kandi banamenyereye iki kibuga"

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Uko imikino y’umunsi wa karindwi yagenze

1.MUNYOVE 37-24 NYAKABANDA
Uwatsinze ibitego byinshi: ARAKAZA ALEX 10 GOALS (MUNYOVE)

2.APR 30-22 ADEGI
Uwatsinze ibitego byinshi: MUHAWENAYO JPAUL 8 GOALS (APR).

3.INYEMERAMIHIGO 29-30 ST ALOYS
Uwatsinze ibitego byinshi:SIBOMANA EMMANUEL 8 GOALS (ST ALOYS)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka