Amavubi ya Handball anyagiye u Burundi, abona itike ya 1/2

Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 inyagiye u Burundi ibitego 37 kuri 22, ihita ibona itike yo gukina 1/2 mu gikombe IHF Challenge Trophy kiri kubera muri Uganda.

Abagize ikipe y'igihugu ya Handball iherereye Uganda
Abagize ikipe y’igihugu ya Handball iherereye Uganda

Kuri Stade y’igihugu ya Uganda izwi nka Mandela Stadium cyangwa Namboole Stadium, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 itsinze umukino wa gatatu wo mu itsinda rya kabiri irimo, aho itsinze u Burundi ibitego 37 kuri 22, aho igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 17 kuri 13.

Bakurikirana inama z'abatoza
Bakurikirana inama z’abatoza
Nyuma y'umukino barashima Imana
Nyuma y’umukino barashima Imana
Batsindiye u Burundi kuri Namboole Stadium
Batsindiye u Burundi kuri Namboole Stadium

Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye,rwatsinze Uganda ibitego 30 kuri 29, uwa kabiri runyagira Sudani ibitego 55 ku bitego 8, rukaba rusigaje umukino umwe ruzakina na Somalia kuri uyu wa gatanu, bakazakina 1/2 ku wa Gatandatu, mu gihe umukino wa nyuma utegerejwe ku cyumweru.

Abakinnyi babanjemo: Hakizimana Jean Claude, Nshimiyimana Alexis, Karenzi Yannkick, Kayijamahe Yves, Igirimpuhwe Gad, Tuyishime Zachary, Nsengiyumva Dieudonne

Ikipe izabasha kwegukana iki gikombe gihuza amakipe agize akarere ka Gatanu k’Afurika k’imikino muri Handbabll (Zone 5), izahita ikatisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 giteganijwe uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbs bakomereze aho turabashyigikiye

Nshimiyimana prosper yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka