Amakipe yo mu Rwanda na Uganda arahurira mu irushanwa ryo Kwibuka muri Handball

Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda haratangira irushanwa ryo kwibuka Abasportifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko babarizwaga mu mukino wa Handball, rikitabirwa n’amakipe yo muri Uganda no mu Rwanda.

Ku bibuga bya Stade Amahoro na Maison des Jeunes Kimisagara, haraba habera imikino y’irushanwa ngarukamwaka ryahariwe kwibuka abayobozi, abakinnyi n’abakunzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu rikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 04 Kamena 2017.

Gorillas Handball Club yegukanye igikombe mu bakobwa umwaka ushize
Gorillas Handball Club yegukanye igikombe mu bakobwa umwaka ushize

Uko amatsinda ateye

Mu bagabo

Itsinda A : Police (Rwanda) , Police (Uganda), Gs de la Salle (Rwanda) :Bazakinira kuri Stade Amahoro

Itsinda B : APR (Rwanda), Ngome(Tanzania), Makerere (Uganda), Nyakabanda (Rwanda): Bazakinira ku Kimisagara

Police Hc ni yo yegukanye igikombe mu bagabo umwaka ushize
Police Hc ni yo yegukanye igikombe mu bagabo umwaka ushize

Mu bakobwa, irushanwa rizitabirwa n’amakipe atatu ari yo Gorillas (Rwanda), Police (Uganda) na Gs de la Salle (Rwanda) .

Uko bazakina:

Ku Cyumweru:
• 09h00: Gorillas vs GS de la Salle (Stade Amahoro)
• 10h00: Gs de la Salle vs Police UG (Stade Amahoro)
• 12:00: Gorillas Vs UG Police (Kimisagara)

APR na Police zishobora kongera gucakirana ku mukino wa nyuma
APR na Police zishobora kongera gucakirana ku mukino wa nyuma

Imikino ya nyuma izabera Kimisagara

Mu bagabo

1/2 cy’irangiza

09:00 A1 Vs B2

10:30 B1 Vs A2

13:00: Guhatanira umwanya wa gatatu

14:30: Umukino wa nyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka