Mu bagabo amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere rikinira ku nzu y’imikino ya Kimisagara, rigizwe na Gucumbi, Nyakabanda, APR na Zaza.
Itsinda rya kabiri rikinira kuri stade Amahoro i Remera ririmo Police, ES Kigoma, Kaminuza y’u Rwanda na KIE.
Mu bagore, iri rushanwa, ryitabiriwe n’amakipe ane, akinira muri KIE ndetse na Kimisagara.
Amakipe y’abagore yitabira iryo rushanwa ni Groupe Scolaire Mwendo, Ecole Secondaire Mukingi, APAPEKI Cyuru na Gorillas HC. Amakipe yose uko ari ane arahura hagati yayo, hanyuma ikipe ibaye iya mbere ikazahabwa igikombe.
Mu bagabo ho, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azakomeza muri ½ cy’irangiza maze ebyiri zitsinze zizakine umukino wa nyuma.
Kimwe n’andi mashyirahamwe y’imikino, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryateguye iri rushanwa mu rwego rwo kwibuka nk’uko byasabwe na Minisiteri ya siporo, ko buri shyirahamwe rizajya ritegura aya marushanwa, ntibikorwe n’ababishatse gusa ngo abandi babireke.
Gahunda yo kwibuka mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yatangiye tariki 01/06, ikazasozwa tariki 15/06/2013.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR handball club bravo!!!!!igikombe cyo kwibuka abatitsi bazize Genocide muri Mata 1994 nicyacu!!!!!Duharanire kwigira.