Akarere ka Muhanga kagiye kwakira amarushanwa yo kwibohoza muri handball

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa handball (FERWAHAND) riramenyesha ko akarere ka Muhanga ariko kazakira amarushanwa y’uyu mukino yitiriwe ayo kwibohoza. Aya marushanwa azatangira tariki 06/078/2013.

Umuyobozi w’agateganyo wa FERWAHAND, Theogene Utabarutse, atangaza ko impamvu bahisemo aka karere ngo kakire amarushanwa ari mu rwego rwo kuzenguruka igihugu kuko andi marushanwa azakurikira azabera mu kandi karere.

Amarushanwa y’umunsi mpuzamahanga w’abakozi yari yabereye mu karere ka Gicumbi. Muhanga yo irakira aya naho Rubavu yo yatoranijwe kuzakira amarushanwa ateganijwe kuzabera ku mucanga mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Amarushanwa yo kwiboho aheruka umwaka ushize yatsinzwe n’ikipe ya Polisi nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ishuri rikuru rya Kigali (KIE).

Amarushanwa ya handball akeneye imbaraga nyinshi ngo amenyekane.
Amarushanwa ya handball akeneye imbaraga nyinshi ngo amenyekane.

Uyu mwaka, amarushanwa azaba arimo amakipe 15 yo mu gihugu, icyenda muri yo ni ay’abagabo naho atandatu akaba ari ay’abagore.

Amakipe y’abagabo ni ikipe ya Polisi, APR ari nayo yatwaye igikombe cyo kwibuka, KIE ikipe yari yageze ku mukino wa nyuma muri gikombe cyo kwibohora, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), Urwunge rw’amashuri rwa Rambura, Ishuri ryisumbuye rya Kigoma, Nyakabanda, Gicumbu ndetse na Polisi ya Rubavu.

Naho mu bagore harimo APAPEKI Cyiru, Gorillas, Ecole Technique Mukingi, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR), Ishuri rikuru rya Kigali (KIE) ndetse n’urunge rw’amashuri rwa Mwendo.

Ku kibazo cy’uko nta makipe yo mu karere batumiye, umuyobozi wa FERWAHAND avuga ko bagize imbogamizi y’ingengo y’imari yababanye ntoya kuko batabonye abaterankunga ariko ngo barizera ko aya makipe 15 bafite mu irushanwa nta kibazo azagira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka