Abatoza ba Handball bo mu Rwanda batangiye amahugurwa atangwa n’inzobere yo mu Bufaransa

Kuri uyu wa kabiri abatoza 25 b’abanyarwanda, batangiye amahugurwa bari gukoreshwa n’inzobere muri uyu mukino yaturutse mu Bufaransa

Ni amahugurwa ari gukorwa ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, Solidarite Olempike, MINISPOC ndetse na Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda, abayitabiriye bakaba bari gukorera impamyabumenyi mu gutoza izwi nka "Licence C".

Yvon Laurans aha amabwiriza abatoza
Yvon Laurans aha amabwiriza abatoza

Aya mahugurwa, akaba ari gutangwa n’inzobere muri uyu mukino yitwa Yvon Laurans ikomoka mu Bufaransa, akaba asanzwe ari muri Komisiyo ishinzwe abatoza mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ku isi (IHF).

Perezida wa Ferwahand Utabarutse Theogene, asanga aya mahugurwa abatoza bo mu Rwanda bari bayakeneye cyane
Perezida wa Ferwahand Utabarutse Theogene, asanga aya mahugurwa abatoza bo mu Rwanda bari bayakeneye cyane

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, Utabarutse Theogene yatangaje ko aya mahungurwa ari inyungu ikomeye ku mukino wa Handball mu Rwanda, kuko bizatuma abakinnyi bazamura urwego rwabo kuko aba batoza bazaba bari hafi mu makipe yose ndetse no mashuri.

Mu kiganiro twagiranye na Yvon Laurans, yadutangarije ko yishimiye kuba mu batoza ari guhugura harimo n’abatoza ibigo by’amashuri kandi ari ho bahera bategura abakinnyi .

Yagize ati "Ni byiza kuba mu batoza bari aha harimo n’abatoza abanyeshuri, kandi usanga hanava bakinnyi benshi, gahunda ni ukuzamura urwego rwabo kuko kugira ngo ubone umusaruro mwiza ni uko uba ufite abatoza beza"

Abatoza 25 bari mu mahugurwa:
Turatsinze Dismas (Police HBC),Munyangondo JMV (APR HBC),Mudaharishema Sylvestre (ES Kigoma), Nyambizi Etienne (EAV Mayaga),Ndayisaba Sadi (College de Gisenyi), Ryabonyende Guillaume (ES St Vincent), Kanyarwanda Emmanuel (GS Rambura), Niyokwizerwa Joel (ADEGI), Ndagijimana Dieudonne (Nyakabanda), Muhirwa Nkusi Ezechiel (Inkumburwa), Sindayigaya Aphrodis (TSS APPEGA), Ngirimana Jean Pierre (GS Mwendo), Hategekimana Bernard (GS Gitwa),Ntibwirizwa Alexis Chance (GS Nyinawimana), Nzabanterura Didace (GS Muhazi), Nyirimanzi JMV (GS Mugina), Kazuwitonze Gisele (IPRC West), Mwiseneza Innocent (IPRC West), Musanganire Dieudone (IPRC West), Murenzi Theophile (EP Zaza B), Nzabikunze Alexis (TTS Mutenderi), Nkundiye Ildefonse (GS Kigina) NA Mutarambirwa Claude (GS St Aloys).

Abatoza 25 nibo batangiye amahugurwa yo gushaka Licence C
Abatoza 25 nibo batangiye amahugurwa yo gushaka Licence C

Iyi mpuguke ije mu Rwanda inshuro ya kabiri dore ko yaje muri 2008 ubwo aba batoza bakoreraga “Licence D” bakaba bari bayimaranye imyaka 10. Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa tariki 05/03/2018.

Amwe mu mafoto y’umunsi wa mbere w’amahugurwa

Ngirimana Jean Pierre utoza GS Mwendo
Ngirimana Jean Pierre utoza GS Mwendo
Abakobwa nabo bitabiriye aya mahugurwa
Abakobwa nabo bitabiriye aya mahugurwa

<

Munyangondo Pascal, umwe mu batoza ba APR Hc nawe yitabiriye amahugurwa
Munyangondo Pascal, umwe mu batoza ba APR Hc nawe yitabiriye amahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

es kigoma noneho iraje imare amakipe ibifashijwemo numutoza wongerewe ubumenyi Congo!!!!!!!!!!!!!!

froduard yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka