Umukino wa Handball urimo gushyirwamo ingufu

Ikipe enye z’abatarengeje imyaka 15 na 17 (abahungu n’abakobwa) mu mukino wa Handball zasoje umwiherero wari ugumaji kubaka amakipe akomeye ku rwego rw’igihugu kugirango ajye ashobora guseruka hanze nta mbogamizi y’ubumenyi afite.

Abana b’ababahungu n’abakobwa bagera kuri 80 bafite imyaka 15 na 17 batoranyijwe mu gihugu hose baza kwitabira uyu mwihererero waranzwe n’imyitozo ikomeye ndetse n’amasomo ashingiye ku myifatire.

Aba bakinnyi bahamya ko bagiye kuba intangarugero mu mukino wa Handball.
Aba bakinnyi bahamya ko bagiye kuba intangarugero mu mukino wa Handball.

Gutoranya aba bana bakabazana mu mwiherero, ngo ni ukugirango uyu mukino wa Handball uzamukane imbaraga nyinshi; nk’uko bitangazwa na Twahirwa Alphored umunyamabanga wa federation y’umukino wa Handball mu Rwanda.

Twahirwa avuga ko muri uyu mwiherero w’icyumweru waberaga mu ishuri ry’isumbuye rya Kigoma bashoboye kubaka abakinnyi bakomeye bitezweho gutanga umusaruro mu mukino wa Handball mu minsi iri imbere.

Ubwo yasozaga uyu mwiherero tariki 05/01/2013, Habyarimana Frolent ushinzwe iterambere rya sport mu bana muri minisiteri ya siporo, yavuze ko umukino wa Handball urimo kugenda utera imbere, ariko ngo ubu noneho ubwo imbaraga zirimo gushyirwa mu bana, ngo uzarusha aho wari ugeze.

Abakozi ba minisiteri ya siporo bitabiriye umuhango wo gusoza umwiherero ku mukino wa Handball.
Abakozi ba minisiteri ya siporo bitabiriye umuhango wo gusoza umwiherero ku mukino wa Handball.

Ntwari Prince ari mu bana bitabiriye uyu mwiherero, avuga ko bahakuye ubumenyi bwinshi, kuko ngo hari ibyo bahigiye batari bazi. Gusa ngo icyo bagiye gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo bigiye aha ndetse banashishikariza bagenzi babo kwitabira uyu mukino.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka