Shampiona ya Handball yasojwe Police yihererana APR

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Shampiona y’umukino wa Handball yasojwe,ubwo umukino wari utegerejwe warangiye Police yongeye gutsinda APR

Nyuma y’aho ikipe ya Police Handball Club yari yaramaze kwizera kwegukana igikombe cya Shampiona habura umunsi umwe ngo Shampiona irangire,ntibyayibujije kongera gutsinda APR Hc basanzwe bahangana muri Shampiona,aho yayitsinze ku bitego 35-26 .

Umukino wari ishiraniro
Umukino wari ishiraniro
Police yashakiraga igitego kubura hasi kubura hejuru
Police yashakiraga igitego kubura hasi kubura hejuru

Mu mukino wagaragaye mo ishyaka ryinshi,ndetse uza no guhagarikwa n’imvura mu gihe kigera ku minota 30,waje kurangwa no kwigaragaza kw’abakinnyi ba Police Hc barimo Muhawenayo Jean Paul,Mutuyimana Gilbert,Tuyishime Zacharie,ndetse n’abandi wabonaga ko barushaga APR guhuza umukino.

Aha naho Police yashakaga igitego
Aha naho Police yashakaga igitego
Uyu mukino n'ubwo waje guhagarikwa n'imvura ariko wari unogeye ijisho
Uyu mukino n’ubwo waje guhagarikwa n’imvura ariko wari unogeye ijisho

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira Police itsinze APR ibitego 20 kuri 13 bya APR,gusa mu gice cya kabiri APR yagarutse bigaragara ko yahinduye byinshi ari nako yaje kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego aho yabashije gutsinda ibitego 8 mu gihe Police yatsinze 9,bitandukanye n’uko igice cya mbere yarushwaga ibitego 7.

APR mu gice cya kabiri yaje gukosora ubwugarizi
APR mu gice cya kabiri yaje gukosora ubwugarizi
Mu byishimo byo gutsinda APR
Mu byishimo byo gutsinda APR
APR na Police niyo makipe amaze iminsi ahanganye muri Shampiona
APR na Police niyo makipe amaze iminsi ahanganye muri Shampiona

Nyuma y’uyu mukino,Bagirishya Anaclet yavuze ko ikipe ye itabashije kugarira neza,ndetse ko no kubura umunyezamu wa mbere hari icyo byagabanije ku musaruro bashoboraga gukura muri uyu mukino.

Anaclet Bagirishya yagize ati "Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye by’umwihariko mu gice cya kabiri,gusa igice cya mbere ntitwabashije kugarira neza,byakwiyongeraho kuba nta munyezamu wa mbere wari uhari,byaje gutuma dutakaza uyu mukino,ariko tugiye gukosora kugira ngo tuzabashe kwitwara neza mu mikino ya Carré d’As"

APR yafatirwaga n'umunyezamu usanzwe ari uwa kabiri
APR yafatirwaga n’umunyezamu usanzwe ari uwa kabiri

Ku ruhande rw’umutoza w’agateganyo wa Police Hc Sibomana Albert,yatangaje ko we yishimiye kuba umukino wa mbere akinnye na APR abashije kuyitsinda n’ubwo nta gihe kinini amaze mu ikipe

"Biranshimishije cyane nk’umutoza utamaze igihe mu ikipe kuba mbashije guhita ntsinda APR,ndumva nibikomeza gutya ikipe izagera kuri byinshi byiza,gusa sinizeye ko tuzakina Carré d’As kuko turi kwitegura imikino mpuzamahanga" Sibomana Albert aganira na Kigali Today

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu aribwo iyi kipe ya Police Hc izashyikirizwa igikombe,ubwo hazaba hakinwa imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri iyi Shampiona.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congr kuri coach Sgt Albert

Gilbert yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka