Shampiona ya Handball irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Kuri uyu wa gatandatu Shampiona y’umukino wa Handball irakomeza hakinwa imikino y’ibirarane by’umwihariko amakipe y’amashuri akaba ariyo afite imikino myinshi

Mu gihe Shampiona y’umukino w’intoki wa Handball igana ku musozo,guhera kuri uyu wa gatandatu haraba hakinwa imwe mu mikino y’ibirarane yagomba guhuza amakipe y’ibigo by’amashuli (ayisumbuye n’amakuru) n’andi makipe ari muri shampiona.

Habaho ubwitange ngo igitego kiboneke
Habaho ubwitange ngo igitego kiboneke

Imikino iteganijwe

Ku wa Gatandatu

11:00 CASS VS ES URUMURI (BIRAMBO)
15:00 CASS VS ES KIGOMA (KIGOMA)
10:00 CE VS APR (KIMISAGARA)
12:00 CE VS POLICE (KIMISAGARA)

UR-CASS ni imwe mu makipe afite ibirarane byinshi
UR-CASS ni imwe mu makipe afite ibirarane byinshi

Ku cyumweru

10:00 CASS VS C. INYEMERAMIHIGO (RUBAVU)
15:00 CASS VS GS RAMBURA (RAMBURA)
10:00 CE VS NYAKABANDA (Kimisagara)
15:00 CE VS GICUMBI (Gicumbi)

Handball ni umwe mu mikino iba inogeye ijisho
Handball ni umwe mu mikino iba inogeye ijisho

Urutonde

1.Police 48 imikino16
2.APR 45 imikino 16
3.ES Kigoma 42 imikino 17
4.Gicumbi 34 imikino 16
5.C.inyemeramihigo 33 imikino 15
6.Es Urumuri 28 imikino 16
7.GS Rambura 20 imikino 16
8.Nyakabanda 19 imikino 15
9.UR CE 18 Imikino 13
10.UR CASS17 imikino 13

Biteganijwe ko shampiona ya Handball izaba isozwa taliki ya 17 Ukwakira 2010,aho kugeza ubu ikipe ya Police yegukanye igkombe cya Shampiona cy’uwaka ushize ariyo ihabwa amahirwe yo kucyisubiza.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka