Police HC niyo yarangije imikino ya shampiyona ibanza iri ku isonga

Ikipe ya Police Handball Club yagaragaje umuvuduko w’uko ishobora kongera kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo yarangizaga imikino ibanza (Phase aller) iri ku mwanya wa mbere ikaba irusha Ecole Secondaire Kigoma ya kabiri amanota ane.

Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikino y’umunsi wa cyenda ari nayo yasozaga imikino ibanza, Police HC yatsinze Gicumbi ibitego 39-29, harimo 14 bya Mutuyimana Gilbert, ES Kigoma ya kabiri ikaba yari yatsinze Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali ibitego 35-22.

APR HC ibifashijwemo na Nyirimanzi Jean de Dieu watsinze ibitego 14 wenyine, yari yatsinze GS Rambura ibitego 35-18, naho Nyakabanda itsinda Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali ibitego 32-29.

Police Handball Club irashaka igikombe cya shampiyona yabuze muri shampiyona iheruka.
Police Handball Club irashaka igikombe cya shampiyona yabuze muri shampiyona iheruka.

Mu bagore ho mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona yari igeze ku munsi wa kabiri, maze mu mukino umwe wabaye Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali itsinda Mwendo HC ibitego 13-9.

Muri shampiyona y’abagore, Ecole Secondaire Mukingi ni yo iri ku isonga n’amanota atandatu inganya na Gorillas ya kabiri, naho Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu.

Imikino yo kwishyura (phase retour) mu bagabo izatangira ku wa gatandaru tariki ya 28/6/2014, aho Nyakabanda izakina na Gicumbi ku Kimisagara saa saba, Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali igakinira ku kibuga cyayo na Police HC saa saba.

Ku cyumweru, bucyeye bwaho, Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali izakina undi mukino yakira APR HC guhera saa yine za mu gitondo.

Mu bagore, nyuma y'umunsi wa kabiri, Ecole Secondaire Mukingi ni yo iri ku isonga.
Mu bagore, nyuma y’umunsi wa kabiri, Ecole Secondaire Mukingi ni yo iri ku isonga.

Mu bagore, shampiyona izakomeza ku wa gatandatu tariki 28/6/2014, ikazaba igeze ku munsi wa gatatu w’imikino ibanza. Kuri uwo munsi Ecole Secondaire Mukingi izakira Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali, umukino ukazabera mu Byimana kuva saa yine za mu gitondo.

Ku cyumweru, bucyeye bwaho, Ecole Secondaire Mukingi izongera ikine ariko bwo ikazaba yakira Gorillas mu Byimana guhera saa yine za mu gitondo, naho uwo munsi Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali ikazakina na Gorillas ku Kimisagara saa cyenda z’igicamunsi.

Kugeza ubu Niyishaka Jean Népomuscène ukinira GS Saint Aloys niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’abagabo akaba amaze kuzuza 54, naho mu bagore ni Mukandahimana Bernadette ukinira Gorillas, akaba afite ibitego 14.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka