Handball: Gicumbi HC iri hafi kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka

Ikipe ya Gicumbi Handball Club, ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza imbere ya Kigoma Handball Club ku cyumweru tariki 29/9/2013.

Mu gihe hasigaye gukinwa umukino umwe ndetse n’ibirarane kugirango shampiyona ya Handball irangire, imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaje ko iyo kipe iterwa inkunga n’akarere ka Gicumbi izatwara igikombe niramuka itsinze imikino isigaranye.

Gicumbi yashimangiye umwanya wa mbere imazeho iminsi ubwo yatsindaga Kigoma ibitego 25-22. Undi mukino wabaye ku cyumweru, Police Handball Club yatsinze Rambura amanota 42- 20, bituma Police HC ishimangira umwanya wa kabiri.

Gicumbi Handball Club ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Gicumbi Handball Club ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Ku wa gatandatu hari hakinwe umukino umwe, aho APR HC yari yatsindiye Kaminuza y’u Rwanda iwayo i Huye amanota 30-20.

Kwitwara neza kwa Gicumbi ahanini bituruka ku nkunga akarere kayitera, aribyo byatumye igura abakinnyi bakomeye bavuye cyane cyane muri Police HC, muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abandi yakuye mu mashuri yisumbuye.

Kugeza ubu Gicumbi ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo, ukurikiwe na Police HC, ku mwanya wa gatatu hakaza Kigoma.

APR HC iri ku mwanya wa kane, Kaminuza y’u Rwanda ku mwanya wa gatanu, Nyakabanda iri ku mwanya wa gatandatu naho Rambura ikaza ku mwanya wa karindwi.

Aha Gicumbi FC yakinaga na APR HC.
Aha Gicumbi FC yakinaga na APR HC.

Mu bagore, Shampiyona yari yarahagaritswe ubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 yiteguraga kujya gukina imikino y’igikombe cya Afurika muri Congo Brazzaville.

Umutoza wungirije mu ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bagore Anacket Bagirishya yadutangarije ko iyo shampiyona y’abagore ikazasubukurwa vuba.

Iyi ni Police HC yari yegukanye igikombe umwaka ushize, n'ubu iracyahanganye na Gicumbi HC.
Iyi ni Police HC yari yegukanye igikombe umwaka ushize, n’ubu iracyahanganye na Gicumbi HC.

Shampiyona y’abagore, yasubitswe amakipe arangije gukina umunsi wa kabiri wa shampiyona. Kugeza ubu ikipe ya Gorilla niyo yari ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Ecole Secondaire Mukingi, APAPEKI Cyuru na Groupe Scolaire Mwendo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka