Handball: Amakipe 16 y’abagabo n’abagore azitabira irushanwa ryitiriwe umunsi w’abakozi

Mu mpera z’icyi cyumweru ku wa gatandatu no ku cyumweru i Kigali hazabera irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Handball mu bagabo n’abagore, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakozi wizihizwa tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka.

Nk’uko byemezwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), iryo rushanwa rizamara iminsi ibiri rigasozwa ku cyumweru tariki ya 4/5/2014 rizitabirwa n’amakipe icyenda mu bagabo n’amakipe arindwi mu bagore.

Amakipe arindwi y’abagabo yamaze kwemeza bidasubirwaho ko azitabira iryo rushanwa ni Gicumbi Handball Club, Police Handball Club, APR Handball Club, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Ikibuga cya Kimisagara ni kimwe mu bizakinirwaho iyo mikino.
Ikibuga cya Kimisagara ni kimwe mu bizakinirwaho iyo mikino.

Hari kandi Groupe Scolaire Rambura, Ecole Secondaire Kigoma, Nyakabanda Handball Club n’ikipe ya Groupe Scolaire Saint Aloys.

Amakipe arindwi yamaze kwemeza kuzitabira iryo rushanwa mu bagore ni Gorillas Handball Club, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Ecole Secondaire Mukingi, TSS APEGA Gahengeri, na Duha Complex School.

Iyo mikino izatangira ku wa gatandatu saa tatu za mu gitondo, izabera ku bibuga bya Stade Amahoro, Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali na Kimisagara ku nzu y’Urubyiruko (Maison des Jeunes).

Gicumbi Handball Club niyo yegukanye igikombe giheruka.
Gicumbi Handball Club niyo yegukanye igikombe giheruka.

Irushanwa ry’umunsi w’abakozi umwaka ushize mu bagabo ryegukanywe na Gicumbi Handball Club nyuma yo gutsinda Ecole Secondaire Kigoma ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka