Handball:APR yegukanye igikombe cyo Kwibuka itsinze ikipe ya mbere muri Tanzania

Ikipe ya APR Handball Club yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisirikare yo muri Tanzania ibitego 26-22

Nyuma yo gutsinda ikipe ya mbere muri Tanzania, ikipe ya APR Hc yegukanye igikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ifatanije na MINISPOC ndetse na Komite olempike y’u Rwanda.

Mukimbili P.Claver.kapiteni wa APR ashyikirizwa igikombe na Robert Bayigamba
Mukimbili P.Claver.kapiteni wa APR ashyikirizwa igikombe na Robert Bayigamba

Ikipe ya APR Hc yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Police Hc muri 1/2 ibitego 35-33, maze iza guhura n’ikipe ya Ngome yo muri Tanzania nayo yari yasezereye GS St Aloys Rwamagana iyitsinze 34-21.

Hahembwe n'abakinnyi bitwaye neza (Uyu akinira Gorillas Handball Club)
Hahembwe n’abakinnyi bitwaye neza (Uyu akinira Gorillas Handball Club)
APPEGA yegukanye igikombe mu bakobwa
APPEGA yegukanye igikombe mu bakobwa

Mu gihe mu bahungu ikpe ya APR HC yegukanaga icyo gikombe, mu bakobwa ikipe ya APPEGA Gahengeri yaje gutsinda ikipe ya Gorillas HC ku mukino wa nyuma.

Robert Bayigamba (iburyo) akurikirana imikino yo Kwibuka ku kibuga cya Kimisagara
Robert Bayigamba (iburyo) akurikirana imikino yo Kwibuka ku kibuga cya Kimisagara
Ngome ya Tanzania ntiyabashije kwikura imbere ya APR yo mu Rwanda
Ngome ya Tanzania ntiyabashije kwikura imbere ya APR yo mu Rwanda
APR Hc yishimira igikombe
APR Hc yishimira igikombe

Nyuma y’aya marushanwa Robert Bayigamba Perezida wa Komite Olempike yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe cyane ko bigaragara ko hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho ndetse anashima n’abafana bitabiriye iri rushanwa bakabasha no kuhungukira ubutumwa bujyanye no Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Robert BAYIGAMBA yagize ati" birashimishije kuba irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ryitabiriwe n’abantu benshi, biragaragara ko urubyiruko rushishikariye kwirinda amacakubiri muri Sport kandi barasabwa gukomeza kuba inkingi mu kwiyubakira igihugu"

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Handball is our choice,APR oyeeeee nkomeza gushishikariza urubyiruko gukina handball.

Rukundo Bienvenus yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka