Vita Club itsinze Kiyovu, igera ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Congo-Kinshasa yamaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma mu irushanwa “As Kigali Pre-season Tournament” nyuma yo gutsinda Kiyovu 1-0.

Uyu mukino wa ½ wahuje amakipe yombi watangiye Saa Cyenda n’igice kuri stade Amahoro i Remera maze Vita Club ibasha gutsinda Kiyovu aho umunyarwanda Sugira Ernest yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 23 w’igice cya mbere bajya kuruhuka nta cyahindutse.

Sugira watsinze igitego cye cya mbere muri Vita Club mu marushanwa ya Champions league
Sugira watsinze igitego cye cya mbere muri Vita Club mu marushanwa ya Champions league

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri buri yose ishakisha uburyo yatsinda igitego ariko umukino urangira kikiri igitego 1 cya Vita Club ku busa bwa Kiyovu.

Florent Ibenge utoza Vita Club nyuma y’umukino yatangaje ko yishimiye ko bageze ku mukino wa nyuma ariko ko atishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye imbere ya Kiyovu akaba yagize ati”Nishimiye kugera ku mukino wa nyuma ariko abakinnyi banjye uyu munsi bakinnye nabi ,ubu ejo (ku wa Gatanu) bararamukira mu myitozo dukosore amakosa bakoze”

AS Vita Club yatsinze Kiyovu 1-0
AS Vita Club yatsinze Kiyovu 1-0

Kanamugire Aloys utoza Kiyovu we yishimiye umusaruro ikipe ye yagaragaje muri aya marushanwa akaba avuga ko iyi mikino imusigiye isura ya Kiyovu nyayo ku buryo ngo Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 azayitangira azi abakinnyi be neza.
Vita Club yahuye na Kiyovu muri kimwe cya kabiri kuko yabaye iya kabiri mu itsinda rya 2 mu gihe Kiyovu yo yari yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere.

AS Vita Club igomba kuzahurira ku mukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeli 2016 ukabera kuri stade amahoro n’ikipe ibasha gutsinda indi hagati ya APR na Rayon uza kuba sa kumi n’ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka