Umwe mu batoza b’abanyarwanda ashobora kujya gutoza hanze

Bizimana Abdul bakunze kwita Bekeni, watozaga ikipe y’Amagaju yo mu cyiciro cya mbere, ashobora kwerekeza mu gihugu cya Zambiya .

Bizimana Abdoul Bekeni ashobora kujya gutoza muri Zambiya
Bizimana Abdoul Bekeni ashobora kujya gutoza muri Zambiya

Ni nyuma y’uko muri Kamena 2016, yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’iyi kipe, ntiyifuze gukomezanya nayo.

Bekeni wari umaze kubura akazi mu Rwanda, yatangiye kuganira n’amakipe yo muri Zambiya kandi ngo icyizere ni cyose.

Aganira na Kt Sports yagize ati” Ndi kuganira n’amakipe menshi, ariko nzabaha amakuru nyayo y’ikipe nzatoza muri Zambiya, ku wagatanu cyangwa ku wa gatandatu.”

Bizimana Bekeni akomeza avuga ko indi mpamvu yamuteye gutekereza gutoza hanze, ari uko mu Rwanda abayobozi b’amakipe bagusaba umusaruro mwiza, urenze ubushobozi baguhaye.

Ati” Mu Rwanda abaperezida b’amakipe bagusaba kuza mu myanya myiza, kandi ntibaguhe ibisabwa byose.”

Amakipe ari kuganira nayo yose, ngo ni ayo mu cyiciro cya mbere, kandi ngo yizeye ko natangira akazi azitwara neza.

Bizimana Abdoul, avuga ko n’ubwo agiye gutoza hanze y’u Rwanda atazaherayo, kuko ubuhanga afite abukesha ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka