Uyu mwana ufite imyaka 14, ubu arakina mu ikipe ya Sporting charleroi y’abatarengeje imyaka 15, ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi , afite intego ngo zo gukinira Amavubi , ndetse ngo arakora ashaka kujya gukina muri shampiyona y’u Bwongereza.
Amakipe yazamuye ibihangange yatangiye kumwifuza
Ikipe yitwa Genk, yazamuye abakinnyi nka Thibault Courtois ukinira Chelsea, Vincent Kompany kapiteni wa Manchester City , Kevin de Bruyne ukinira Manchester City, ndetse na Standard de Liege ngo ziramwifuza nk’uko uyu mukinnyi yabitangarije Kigali Today.
Uyu mwana kandi yamaze kugirwa Kapiteni w’ikipe ye, ikipe yanabaye iya gatandatu muri Shampiona y’abatarengeje imyaka 15, iyi kipe kndi niyo yazamuye abakinnyi nka Dante ukomoka muri Brazil na Gregory Van Byten .
Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, yatangaje ko yumva afite indoto zo kuba umukinnyi ukomeye, ndetse no kuba yaragizwe Kapiteni ari uko basanze afite ibitekerezo bihamye.
Yagize ati " Twarangije ku mwanya wa 6, nyuma yo kubona ko mfite ibitekerezo bihamye, nkavuga bagenzi banjye bakanyumva kandi bakankunda cyane, baje guhita bangira Kapiteni, n’iyo nakina muri Charleroi mu ikipe nkuru nakumva na byo bimpagije, ariko mfite indoto zo kujya mu Bwongereza"
Mitsindo Yves yavutse taliki 09 Mutarama 2003, avukira i Rubavu, akaba akina mu kibuga hagati, yahereye mu ikipe yitwa Fc Charleroi yo mu cyiciro cya 3, ahakina umwaka umwe maze iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere ihita imushima iramutwara, aho yakinaga bisanzwe mu gace yari atuyemo, maze umwe mu batoza aramubona ahita amubwira ko yaza akagerageza.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega amahirwe umusore wacu Natere imbere kbx Wenda yakinira amavubi!! murakoze!!
Mbega ibyishimo!!!
kigali to day #1.
Amahirwe masa kuriwe
Gufata Indirimbo Zigagara Kobyananiye Nazifata Gute