Yemejwe n’ inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA, yateraniye muri Hotel la Palme i Musanze, kuva tariki 17 kugeza 18 Nzeli 2016.
Yashyizweho asimbura Mulindahabi Olivier wahoze muri uwo mwanya, akaza kuvaho akatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.
Yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’icyenewabo, mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.
Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA, yavuze ko uyu munyamabanga yarambagijwe akabonwamo ubushobozi bwo kuyobora, agatoranywa nta piganwa.
Yagize ati “ Amategeko tugenderaho, avuga ko uyu mwanya ushobora gupiganirwa igihe abantu bafite umwanya wo kujonjora, bagatanga ibizami, utsinze agahabwa uyu mwanya.”
Avuga kandi ko ayo mategeko yemerera komite nyobozi gukora ubushakashatsi bwayo, igahitamo ushobora gufata uyu mwanya hatabayeho ipiganwa, akemezwa mu nteko rusange.
Umuyobozi wa FERWAFA, anavuga ko Uwamahoro bamuhisemo, bashingiye ku buhanga bamuziho mu micungire y’abantu n’ibintu (Management), kandi afite n’ icyo azi ku mupira w’amaguru.
Ati “Mu biganiro twagiranye, yatubwiye ko yigeze gukina umupira w’amaguru yiga mu mashuri abanza”.
Uwamahoro azakorerwa isuzumwa mu kazi ry’ igihe kingana n’amezi atandatu, nyuma ahabwe amasezerano y’akazi asanzwe.
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Areba neza nanjye namushyiraho rwose. Niyo yaba atujuje ibyo bisabwa.
Ati “Mu biganiro twagiranye, yatubwiye ko yigeze gukina umupira w’amaguru yiga mu mashuri abanza”. hahahahahahahahhhh, aka kantu kabisa, gatuma amenya byinshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda