U Rwanda rwazamutse imyanya 14 ku rutonde rwa FIFA.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryasohoye uko ibihugu bikurikiranye ku isi mu mupira w’amaguru mu kwezi kwa Nzeli maze rishyira u Rwanda ku mwanya wa 107 ruvuye ku wa 121 rwari ruriho mu kwezi kwa 8.

Uru rutonde ngarukakwezi rukorwa hakurikijwe uko ibihugu byitwaye mu mikino y’umupira w’amaguru ibihuza, mu kwezi gushize kwa kanama u Rwanda rwabashije kunganya n’igihugu cya Ghana igitego 1-1 umukino wabereye i Accra Muri Ghana taliki ya 03 Nzeli 2016.

JPEG - 406.6 kb
Amavubi azaba ahatana na Côte d’Ivoire

Ghana yanganyije n’u Rwanda nayo yatakaje imyanya 8 aho yaje ku mwanya wa 43 ku isi ivuye ku mwanya wa 35 yari iriho mu kwezi gushize.

Ku rwego rw’isi igihugu kiza imbere ni Argentine yo muri amerika y’amajyepfo n’ubundi yari iwuriho ubushize, kigakurikirwa n’u Bubiligi bw’i Burayi, igihugu cya Cote d’Ivoire muri Afurika kikaba ari cyo kiza imbere mu gihe muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba Congo-Kinshasa ariyo iza ku mwanya wa Mbere.

Uko amakipe akurikirana ku isi

1.Argentina
2.Ububiligi
3.Ubudage
4.Colombia
5.Brazil
6.Chili
7.Portugal
8.Ubufaransa
9.Urguay
10.Pays De galles

Muri Afurika

1.Cote d’ivoire(34 ku isi)
2.Algeriya(35 ku isi)
3.Senegal(39 ku isi)
4.Tunisiya(42 ku isi)
5.Ghana(43 ku isi)

Mu karere ka Afurika yo hagati n’iburasirazuba

1.Kongo-Kinshasa (51 ku isi)
2.Uganda(65 ku isi)
3.Kenya(91 ku isi)
4.Rwanda(107 ku isi)
5.Etiyopiya(126 ku isi)
6.Burundi(127 ku isi)
7.Tanzaniya(132 ku isi)
8.Sudani y’amajyaruguru(135 ku isi)
9.Sudani y’amajyepfo(167 ku isi)
10.Djibuti(200 ku isi)

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka