RDF irahatana n’ibindi bihugu mu gusiganwa ku maguru

Ku munsi wa kabiri ikipe y’ingabo z’u Rwanda iraza kuba ikina n’ibindi bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba, imikino ibera kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri.

Guhera ku i Saa ine z’amanywa kuri Stade ya Kicukiro iherereye mu ishuri rya IPRC, haraza kuba habera imikino ya gisirikare ihuza ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, imikino iza kuba ikinwa ku munsi wayo wa kabiri.

Biteganijwe ko abakinnyi baza gusiganwa guhera ku i Saa ine z’amanywa, bagasiganwa ku ntera ingana na Kilometero 10 ku bahungu ndetse n’abakobwa, maze nyuma yaho hakaza gutangwa ibihembo, aho abakinnyi ba Kenya ari bo bahabwa amahirwe yo kubyiharira nk’uko basanzwe bamenyerewe cyane muri uyu mukino.

JPEG - 128 kb
Usibye u Burundi butitabiriye, harahatana u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania

Abahagarariye u Rwanda (APR Athletics Club) bamaze iminsi mu myitozo kuri Stade Amahoro

Mu mupira w’Amaguru, u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Kenya

Mu mukino wo gufungura amarushanwa wabaye kuri uyu wa mbere kuri Stade Amahoro, Kenya yari ihagarariwe na Ulinzi Stars, yaje gutsinda u Rwanda ruhagarariwe na APR Fc igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ku munota wa 10 na Mohammed Hassan, u Rwanda rukazakina umukino warwo wa kabiri taliki ya 14 Kanama rukina na Uganda.

Gahunda y’imikino yindi u Rwanda ruzakina

Umupira w’amaguru/Football

14/08/2016: Rwanda vs Uganda (15h00, Stade ya Kigali I Nyamirambo)
17/08/2016: Tanzania vs Rwanda (12h30, Stade Amahoro)

Basketball

10/08/2016: Rwanda vs Tanzania (17h30, Petit Stade Amahoro)
12/08/2016: Uganda vs Rwanda (17h30, Petit Stade Amahoro)
14/08/2016: Rwanda vs Kenya (17h30, Petit Stade Amahoro)

Handball

10/08/2016: Rwanda vs Tanzania (10h30, Stade Amahoro)
13/08/2016: Uganda vs Rwanda (10h30, Stade Amahoro)
16/08/2016: Rwanda vs Kenya (08h00, Stade Amahoro)

Netball

10/08/2016: Rwanda vs Kenya (16h00, Stade Amahoro)
12/08/2016: Rwanda vs Tanzania (14h00, Stade Amahoro)
13/08/2016: Uganda vs Rwanda (14h00, Stade Amahoro)

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka