Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo - Kanyankore Yaoundé

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.

Kanyankore Yaoundé agiye gutoza APR FC.
Kanyankore Yaoundé agiye gutoza APR FC.

Ibi, uyu mutoza wanyuze mu makipe yo mu Rwanda nka Les Citadins, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yabitangaje ubwo yabazwaga niba yiteguye kwitwara neza mu gihe hari amwe mu makipe yatoje akayavamo atitwaye neza.

Yagize ati "Muri les Citadins bose barabizi ko nitwaye neza cyane, Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR nanyo njye kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu"

Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru
Kanyankore Gilbert Yaounde ubwo yari amaze kwerekwa itangazamakuru

APR FC yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka urangiye, izaba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé, akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 43 )

Ntukite undi mugabo ngo n’ umuswa ejo muzahura. Tegereza novembre uzongere ubisubiremo. Akarenze impinga karusha ihamagara.

lengi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ntukite undi mugabo ngo n’ umuswa ejo muzahura. Tegereza novembre uzongere ubisubiremo. Akarenze impinga karusha ihamagara.

lengi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Umuntu yabana nabaswa igihe kingana nicyo wabanye nayamakipe akaba nawe atari umuswa. Niyo ugiyemo nuyivamao uzabita abaswa

Kalisa jules yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Arikose murikumuhora iki?haryanguwanga Gasenyi ntamahoro agira bayivamo ntanurwara rwokwishima bagira bakigira iwabowabyose kwishimabitagira f ntacyobivuze wabishyira umugore akabitekase

Augustin yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Umuswa ukurenze ni nde, mu mavubi igihe baguhambiriza waziraga iki? TURAKUBONA MU MINSI MIKE

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Niyishongore gahoro. Reka Gikundiro ikubatize urebeko udahambirizwa nabi. Singuteze iminsi ariko witonde kuvuga nabi Rayon kuko abayivuga nabi cg bakayivamo nabi ntaho bajya ngo bahirwe

Habimana Cyprien yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Wakwitonze wa Mugabo. Kuvuga nabi rayon, ikipe y’Imana, it Umatilla abayinyuzemo bakagenda neza bagira amahirwe iyo bagiye. Bishobora gutuma utagira ishaba iyo ugiye

.

ffy yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka