Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo - Kanyankore Yaoundé
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.
Ibi, uyu mutoza wanyuze mu makipe yo mu Rwanda nka Les Citadins, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yabitangaje ubwo yabazwaga niba yiteguye kwitwara neza mu gihe hari amwe mu makipe yatoje akayavamo atitwaye neza.
Yagize ati "Muri les Citadins bose barabizi ko nitwaye neza cyane, Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR nanyo njye kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu"
APR FC yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka urangiye, izaba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé, akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.
Ibitekerezo ( 43 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane muzehe kanyankore mugihe gito cyane murera irakwereka aho ibera murera gusa ba afande muziraburiza ubwo wabijeje ibitangaza kdi nzakwita minani nuuza uhubutse na ba rwatubyaye bawe babaswa.gusa kalibu mukiwanja muze ,twe ubu twarenze amagambo nibikorwa bisigaye byivugira nawe turaje tugushyire ku murongo utumenye.kuko nawe nibizunga byiburundi bikikwirukamo.
namara kubatizwa azatubwira
niyivugire irurimi ni inyama yigenga namara kubatizwa azashira ivuga
Ubwo Yabomuceri Womurapel Nonatangiye Kwigamba2!
Mugabanye amagambo uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe!
Uyu we ateye aturutsehe koko! Ese ikipe uri kuvuga ubwo urayizi, wowe nukugushakira indirimbo igukwiye, urarye uhunjura kuko uraraye ntiwiriwe. Kuvuga biroroha burya koko! Kuki utabanje gukaraga ururimi inshuro 7 mbere yuko uvuga amagambo nkayo kweri.
Abareyon abayovu urabazi? wapi wibeshye kuvuga kuriya ubundi ntamunyabwenge ubonamo umuntu muzima ubuswa impamvu wabonye ari abaswa ni uko nawe wari umuswa mukuru (ndavuga umuswa uhagarariye abandi)gusa rero ucanye umuriro natwe turi tayari yo kuwenyegeza ugiye kureba abo wise abaswa . abacancuro n’ubundi niko babaho ubwose wagiragango bumve ko uri umuhanga wowe uje utukana ndabo ahubwo na APR UJE kuyiroga naho ubutoza bwawe ntabwo uzabona ko wibeshye . iyo ni inzara ukuye I burundi.
Ariko ndumiwe peee!!!Umuntu wumugabo kweri aratukana!!!Abaswa?ngo kdi ntazi niba barikosoye!!!Mbega!Ubwo c aziko Rayon imurusha popularite koko!!!Na kiyovu ntiyayigezaho!Gusa azasabe imbabazi kko ibyo nta professionalisme irimo!!!Ntaza 4G!!!
ubivuze utazi ikipe ikina Nazo .turekere ubuswa bwacu .bizagaragarira kuri stade humura
Kanyankore gabanya amagambo, icyo nazi cyo APR ujemo nta kipe iyirimo n’ubwo waba Mourinho cg Ferguson ntacyo uzayimarira uje kwica carrière yawe gusa ni gusaza nabi nta kindi , naho iby’ubuswa bwa Rayon Sports bwo nibamara kuguconnecta kuri 4G uzambwira,!!!
Arko Mana wee!!!!?koko uratinyutse uratukana???ucanye umuriro utazazimya wowe .ntuzi ikipe ukina Nazo .ushake usabe imbabazi hakiri kare.ubivuze wicaye ariko uzabisubiramo uhagaze.Mashami ,Rubona,Eric ,barihe he???Rayon ifite amatwi twakumvise champion iratinze ngo tukwereke umuswa uwariwe kdi ayo nayinda sinakurenganya.gusa urakoze
Kanyankore gabanya amagambo, icyo nazi cyo APR ujemo nta kipe iyirimo n’ubwo waba Mourinho cg Ferguson ntacyo uzayimarira uje kwica carrière yawe gusa ni gusaza nabi nta kindi , naho iby’ubuswa bwa Rayon Sports bwo nibamara kuguconnecta kuri 4G uzambwira,!!!