Rayon Sport itwaye igikombe cy’Amahoro itsinze APR 1-0

Mu minota y’inyongera Ismaila Diarra afashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ihita inakegukana nyuma y’imyaka icumi itagikoraho.

Mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kuri aya makipe asanzwe ahanganye muri shampiyona y’igihugu, Rayon Sports bwa mbere mu mateka yayo yabashije gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Ismaila Diarra yishimira igitego
Ismaila Diarra yishimira igitego
Nshuti Savio Dominique ahanganye na Rusheshangoga ndetse na Rugwiro Herve
Nshuti Savio Dominique ahanganye na Rusheshangoga ndetse na Rugwiro Herve
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Ismaila Diarra
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Ismaila Diarra
Ismaila Diarra amaze gutsinda igitego
Ismaila Diarra amaze gutsinda igitego
Bakame amanika igikombe cye cya mbere muri Rayon Sports
Bakame amanika igikombe cye cya mbere muri Rayon Sports
Ismaila Diarra na Emery Bayisenge
Ismaila Diarra na Emery Bayisenge
Ikipe ya Rayon Sports ishyikirizwa igikombe
Ikipe ya Rayon Sports ishyikirizwa igikombe

Mu gice cya mbere cy’umukino, Rayon Sports yatangiye isatira cyane APR FC, ndetse no ku munota wa 10 w’umukino, Nshuti Savio Dominique yaje kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina, aza kugwa hasi abafana bari ku kibuga benshi bavuga ko yari penaliti, ariko umusifuzi ntiyayitanga.

Nyuma yo gukomeza guhangana hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports na APR FC, Emery Bayisenge yaje guhabwa ikarita y’umuhondo, maze umutoza wa APR FC amaze kubona ko akomeje amakosa ashobora kumuviramo ikarita itukura, afata icyemezo cyo kumusimbuza Benedata Janvier.

Amakipe yabanje mu kibuga

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ababanjemo muri Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Tubane James,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Manishimwe Djabel,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Mugheni Fabrice, Ismaila Diarra

APR Fc
APR Fc

Ababanjemo muri APR Fc:Kwizera Olivier,Bayisenge Eméry ,Rugwiro Hervé,Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel,Mukunzi Yannick, Benedata Janvier, Patrick Sibomana, ,Issa Bigirimana,Bizimana Djihad,Andrew Butera

Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego mu minota y’inyongera, nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Kwizera Pierrot, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kuwukuramo maze Ismaila Diarra ahita awusongamo umunyezamu ntiyabasha kuwufata.

Andi mafoto

Andi mafoto menshi mwayareba AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Mana ngushimiye ibyo ukoreye Gikundiro(Rayon)

Donatha yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Mana Gushimiye igikombe Cyamahoro uhaye Gikundiro!!!

Donatha yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Imana ishimwe kuba iduhaye ikigikombe Ryon ikomerezaho tuzasohokere igihugu tugiheshe ishema nyabuneka ntitumere nka PER iba star mugihugu gusa dukwiye kugera lure hashoboka

Jean paul yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Rayon Ihuye Nimana Wenda Ibibazo Byabo Byagabanyuka.

Semana Eric #Alias#mandazi yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

nababwiye ko uyumwaka rayon icanye kumaso murapinga na championat nuko hajemo kuvangirwa na mukeba ashyiramo za ruswa naho nayo yari kuyitwara.

karisa yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Rayon oyeeeeeeee turabakosoye

thacien yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Habwa icyubahiro Mana, Rayon ndakwemera cyane

UWIMANA Deos yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

ndihanganisha abafana ba APR FC Bose tuzatwara icya championa

venuste yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka