Rayon irerekeza Huye mu gihe itegereje rutahizamu mushya

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko igiye kuzana undi rutahizamu wo gufatanya n’abahari, mu gihe iri kwitegura imikino yo mu Rwanda n’imikino mpuzamahanga

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itakarije ba rutahizamu bayo babiri bayikiniye mu mwaka w’imikino ushize, abo ni Davis Kairye na Ismaila Diarra bose berekeje muri Daring Club Motema Pembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu iri mu nzira zo kuzana undi zo kuzana undi uzafatanya na Moussa Camara bamaze kongeramo.

Abakinnyi ba Rayon Sports basoza imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Abakinnyi ba Rayon Sports basoza imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri

"Mbere twugariraga duhereye imbere, bigatuma inyuma dutsindwa bike, ariko ubu turi gushyira imbaraga mu kugarira duturutse inyuma, umukino wa Rayon Sports ni ukwataka cyane tugatsinda ibitego byinshi, uwo duhanganye bigatuma aguma inyuma nawe" Masudi Djuma aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri

"Tumaze gutsindwa ibitego byinshi, mbere twatsindaga byinshi tugatsindwa bike, ubu tugiye gushaka undi rutahizamu ugomba gufatanya na Camara na Lomami kuko ni babiri gusa, uko mwabonye Camara aza, ni nako muzabona n’undi aje "

N’ubwo umutoza Masudi Djuma yirinze gutangaza niba uwo mukinnyi azava mu Rwanda cyangwa hanze, amakuru atugeraho aravuga ko uwafashije Rayon Sports kubona Ismaila Diarra na Moussa Camara ari nawe uzafasha iyi kipe kubona undi mukinnyi uzaziba icyuho cy’abagiye.

Davis Kasirye wari rutahizamu wa Rayon Sports, yerekeje muri Motema Pembe
Davis Kasirye wari rutahizamu wa Rayon Sports, yerekeje muri Motema Pembe

Rayo irerekeza i Huye mu mpera z’icyumweru

Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, ikipe ya Rayon Sports binyuze ku mutoza wayo Masudi Djuma, iratangaza ko yerekeza i Huye kuri uyu wa Kane, ikzahakinira umukino wa gicuti n’Amagaju ku wa Gatanu, ku Cyumweru ikazakina n’ikipe ya Mukura VS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uwo rutahizamu ningombwa reyo oyeee!!

erick yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Bamushake uworutahizamu bafatanye na camara amatwongere tuyandagaze rayon komereza aho

SIRIVE yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Nukuri Dushakire Barutahi Zamu Aperi Ntika Dusuzugure Ngo Nimukeba.

Muzaribara Dismas yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

MASUDI AZABIKORA,ADUSHAKIRE UMEZE NKA DIARA

JHON yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Turabashyigikiye cyane rwose kko match nyinshi nizo zizadufasha kugira partinership nka equipe knd dukeneye rutahizamu Uri kuri calibre nziza nka camara gsa bizagorana kubona uko bakina ari abanyamahanga 5 masoudi yitonde arebe neza kuko shassir, mougheni, camara, pierrot nuwo uzaza ntawuri kurwego rwo kujya kuri bench

theophile yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka