Pre-Season Tournament: Rayon yanyagiye Sunrise ihita ibona itike ya ½

Rayon Sports FC yanyagiye ikipe y’Iburasirazuba Sunrise FC, mu irushanwa “AS Kigali Pre-Season Tournament”, ibitego 4-0 ibona itike ya ½.

Rayon Sport yanyagiye Sun Rise ibitego Bine
Rayon Sport yanyagiye Sun Rise ibitego Bine

Uyu mukino wo ku munsi wa kabiri w’iryo rushanwa wabaye ku cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016. Wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Watangiye amakipe yose asatirana ariko ku munota wa 30 w’umukino ikipe ya Rayon Sports ibona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara.

Nyuma y’iminota 10 nibwo uwitwa Kwizera Pierrot yateye “Coup Franc” ijyamo, biba bibaye 2 ku busa bwa Sunrise. Igice cya mbere kirangira gityo.

Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse mu kibuga birinda bigera ku munota wa 84 nta kipe iratsinda mu izamu ry’iyindi. Ku munota wa 85 Rayon Sports yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na none na Moussa Camara.

Ku munota wa 90 w’umukino Romami Frank wari winjiye asimbura Nshuti Savio yatsinze igitego cya 04.

Sun Rise yari yiteguye guhangana ariko ntibyayihiriye
Sun Rise yari yiteguye guhangana ariko ntibyayihiriye

Rayon Sports yahise ibona itike yo gukina imikino ya ½ . Mu mukino ubanza wayihuje na Police FC yayitsinze ibitego 2-1.

Massoudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports, yatangaje ko yishimira intsinzi. Avuga ko gutsinda ibitego byinshi byatewe n’uko abakinnyi be bakosoye imikinire kuko ngo mbere batari bahuje umukino.

Agira ati “Uyu munsi turatsinze kandi birashimishije, icyadufashije ni uko nk’uko nabibabwiye ubushize abakinnyi bose bakinnye badahuje umukino. Uyu munsi rero bikosoye.”

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sport
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sport

Umutoza wa Sunrise, umunyanijeriya Chibi Ibe Andrew, yavuze ko kuba yatsinzwe ari uko abakinnyi be bagize igihunga ariko akaizera ko iri rushanwa riza mufasha ngo kwitegura Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 neza.

Mu yindi mikino yabaye APR FC yanganyije na Vita Club yo muri Kongo 0-0, Kiyovu itsinda Police 2-1, Police ihita inasezererwa mu gihe AS Kigali na Dauphin Noir Zo zanganyije 0-0.

Imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda uzaba tariki ya 13 Nzeli 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka