Nyinawumuntu yizeye gutsinda Ethiopia muri CECAFA y’abagore

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru irizeza abanyarwanda ko iza gutsinda Ethiopia mu mukino uza kuba uyu munsi ku wa gatatu muri CECAFA y’abagore ibera i Jinja muri Uganda

Umukino wa kabiri w’ikipe y’igihugu y’abagore uteganijwe uyu mu munsi ku tariki ya 14 Nzeli saa cyenda z’amanywa,aho ikipe y’u Rwanda ihura n’iya Ethiopia nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-2 mu mukino wa mbere.

Amavubi y'Abagore yari yabanjemo ku mukino yatsinzwe na Tanzania
Amavubi y’Abagore yari yabanjemo ku mukino yatsinzwe na Tanzania

Grace Nyinawumuntu utoza ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru yatangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino w’uyu munsi , nyuma yo kuganira n’abakinnyi be bakiyemeza gukosora amakosa yakozwe ku mukino wa mbere.

Yagize ati "Abakinnyi bafite ishyaka rikomeye cyane, twababwiye ko iyi ariyo "Finale" yacu, nidutsinda uyu mukino turaba dufite amahirwe 90% yo kugera muri 1/2, kandi nituramuka tuhageze amakipe azaba asigaye inyuma azarebe uko abigenza"

Ngo biteguye gukosora amakosa bari bakoze ku mukino wa mbere
Ngo biteguye gukosora amakosa bari bakoze ku mukino wa mbere

Mbere yo gutangira imyitozo twabanje gufata umwanya tuganira n’abakinnyi, benshi batubwiye ko batangiye bafite ubwoba, ubu abakinnyi bafite ishyaka banabimbwiye, ku buryo batazongera gutsindwa bibaturutseho, uko twatsinzwe ni amakosa twakoze kandi ntazongera kuboneka" Grace Nyinawumuntu, Umutoza w’ikipe y’igihugu.

Imikino imaze kuba n’iteganyijwe

Ku cyumweru taliki 11 Nzeli 2016

Zanzibar 1-10 Burundi
Uganda 0-4 Kenya

Ku wa mbere taliki 12 Nzeli 2016

Tanzania 3-2 Rwanda

Ku wa Kabiri taliki 13 Nzeli 2016

Burundi 0-4 Kenya
Zanzibar 0-9 Uganda

Ku wa gatatu taliki 14 Nzeli 2016

Rwanda vs Ethiopia

Ku wa kane taliki 15 Nzeli 2016

Kenya vs Zanzibar
Uganda vs Burundi

Ku wa gatanu taliki 16 Nzeli 2016

Tanzania vs Ethiopia

Ku cyumweru taliki 18 Nzeli 2016

Imikino ya 1/2

Ku wa Kabiri taliki 20 Nzeli 2016

Umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka