"Nta kundi nyine bakankuyeho" Kanyankore watunguwe no kwirukanwa

Bitunguranye, Umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana bari bahawe ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gukurwa kuri ako kazi bataranagatangira

Nyuma y’iminsi igera kuri ine bemejwe nk’abatoza b’agateganyo mu ikipe y’igihugu "Amavubi", Kanyankore Gilbert Yaounde wari wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo na Eric Nshimiyimana wagombaga kumwungiriza, batangarijwe na MINISPOC ko batakiri abatoza b’iyi kipe nk’uko nabo ubwabo babyemereye Kigali Today.

Kanyankore Gilbert Yaounde ubu ni we mutoza wa APR Fc
Kanyankore Gilbert Yaounde ubu ni we mutoza wa APR Fc

Umutoza Kanyankore aganira na Kigali Today yatangaje ko nabo byabatunguye ariko bagomba kubyakira kuko umupira uzunguruka

Yagize ati " Sinari natangira ariko nta kundi bakankuyeho, uko umupira uzunguruka, ni ko ibintu bizunguruka, ibintu by’umupira bibamo amayobera menshi, ugomba kubyakira uko bije wagira ute se?, gusa bavuze ko babitangariza abanyamakuru, ubwo natwe turaza kumenya abo bashyizeho buriya wasanga baturusha"

Twagerageje kuvugana na MINISPOC, by’umwihariko umukozi wayo ushinzwe amakipe y’igihugu, ariko ntibyakunda kuko inshuro zose twagerageje yatubwiye ko ari mu nama ataraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Yanditse amateka yo gutoza igihe gito ikipe y’igihugu. Gusa nawe sishyashya ngo yigeze gusiga ikipe yonyine i muhanga arigendera ’amavubi’ urumvako ubutore bwe burakemangwa wasanga bibutse ibibi yakoze bakamusezerera. Gusa nubundi ikipe yarikwiye guhabwa Maurice nkumwungiriza wa Jonathan nuko Sport yacu nayo ibamo akavuyo

Jean Pierre Gasimba yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

jye munyemerere nshime kureba kure kwa ministeri none se ko ikipe ntacyo ikiramira yamaze kwivira mu marushanwa kandi bariya bagabo bakaba bari batangiye gusaba akayabo ka kashi ngo babone gutoza harya ubwo ibitangaza bari gukora ngo amavubi abe qualifies ni ibihe?
ni bareke uwari asanzwe yungirije urya muzungu akomeze noneho bazashake umutoza mwiza bitonze!!! nahubundi se KANYANKORE NA ERIC bo bari gukora iki uretse kubeshya kweri!!!

RUGAMBA Christian yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Haaaaaaa,ntimureba ko gutuka rayon sports Ari nko gutuka ubwoko bw,Imana.none se ibigambo yahurutuje atuka abs rayons Ngo ni interahamwe murimva koko byari kumugwa amahoro?kdi nawe umuntu wavuze kuriya akigera mu gikons nyiwamuha okipe y igihugu yagusebya,ahubwo ministrri yatebyr kite,guda Eric abihombeyemo,yihangane kbsa.

inumakazungu yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Reka dutegereze twumve abo basimbujwe! Barekeraho kwirukana abatoza burikanya kuko nta gisubizo kirimo!

Fabien yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ese ubwo bari batarasinya kontara? Banditse amateka yo gutoza ikipe y’igihugu igihe gito !

Fabien yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Abayobozi Nabo Ntibavugisha Ukuri Ubwose Bamwirukaniyiki

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

ubuyobozi bufite impamvu yiyi mpinduka mwihangane buzabasobanurira

mag yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

kanyankore pole sana ubuse wirukanwe kubera ubuswa bwabarayon cg kiyovu jyuvuga uziga muzehe

yves yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

kanyankore pole sana ubuse wirukanwe kubera ubuswa bwabarayon cg kiyovu jyuvuga uziga muzehe

yves yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ariko inama abayobozi bamwe bakangisha bigatuma badatanga amakuru zintera kwibaza igihe bakorera akazi? Buri kanya baba bari mu namaaaaaaaa ubwo se babona umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo bavana muri izo nama? Izi mbona ari excuses zo kwanga gutanga amakuru ngo bari mu nama. Cyakora mugerageze mubabone maze twumve izo mpamvu zatumye birukana abatoza bamaze iminsi 3 gusa

Kevin yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ubwose ya ekipe bari bahamagaye izakina na Ghana iraseswa hahamagarwe abandi??

Nasri yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ngaho rero Kanyankore utoje amavubi igihe gito cyane!

Itangishaka jmv yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka