Muhanga itsinze Rayon,Apr ihita yegukana Shampiona

Ikipe ya Muhanga itsinze Rayon 1-0, Apr Fc ihita yegukana igikombe n’ubwo isigaje gukina na As Kigali

APR Fc
APR Fc

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo guhusha Penaliti ebyiri mu mukino yakiniye i Muhanga, irangije umukino itsinzwe 1-0 cyatsinzwe na Jean de Dieu Akayezu uzwi ku izina rya Welbeck.

Muhire Kevin ahanganye n'abakinnyi ba Muhanga barimo Bokota Labama
Muhire Kevin ahanganye n’abakinnyi ba Muhanga barimo Bokota Labama

Rayon Sports muri uyu mukino yari yabanjemo bamwe mu bakinnyi batakoreshejwe muri iyi Shampiona, aho abenshi yarabaruhukije.

Abo yabanjemo: Bashunga Abouba, Tubane James, Munezero Fiston, Niyonkuru Djuma Radjou, Imanishimwe Emmauel (wasimbwe na Kanamugire Moses), Mugheni Fabrice, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin (wasimbuwe na Ndacyayisenga Alexis, Nsengiyumva Moustapha (wasimbuwe na Manishimwe Djabel) na Davis Kasirye.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba isigaje imikino 3 itazagira icyo iyifasha kuko APR Fc yamaze kwegukana igikombe, ikazagishyikirizwa ku cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016 imaze gukina na AS Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

RAYON URANKOZE

NTWARI yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ubundi se Rayon yari yizeye iki?APR Oyeeeee!!!!!!

Lucky yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

OOO rayon irasebye tu izongere yirarire APR Oyeeeeeeee

Masengesho Erneste yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Rayon se kandi bite? genda Muhanga burya urakagabo pee! hhhhhhh APR Oyeeeeeeeeee....

Edie yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Mbega agahinda!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Mbega byiza , rayon oyee,
inkuru nziza yumunsi ni iyi ahubwo.
Erega kuva na kera ntijya ishimwa 2.
Nibindi izabyangiza.

Kanayoge jean yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka