Mu mishinga myinshi, Rayon Sports igiye kubakirwa ikibuga cyayo

Ikipe ya Rayon Sports bitarenze muri Mutarama 2017, iraba ifite ikibuga cyayo cy’imyitozo, ndetse ikazagikoreraho n’indi mishinga miremire iteganya imbere.

Nyuma y’aho Rayon Sports itoye ubuyobozi bushya bw’umuryango wa Rayon Sports buyobowe na Kimenyi Vedaste, biratangazwa ko iyi kipe binyuze mu mishinga iri gutegurwa n’umuryango wayo hamwe n’abafatanyanikorwa, igiye gutangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’imyitozo ndetse igashaka n’aho kuba hahoraho.

Mu kiganiro kirekire Kimenyi Vedaste yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ko Rayon Sports iri kuvugana n’abafatanyabikorwa barimo na Skol basanzwe bakorana kugira ngo iyi kipe bakomeze kuyishyira ku murongo uhamye.

Yagize ati" Turi mu biganiro kugira ngo tuvugure amasezerano na Skol, hari kandi n’abandi baterankunga turi kuvugana, turashaka ko bitarenze mu kwezi kwa mbere 2017, Rayon Sports izaba ifite ikibuga cyayo cy’imyitozo

"Turateganya ko kandi muri icyo kibuga hakorerwa n’indi mishinga irimo amakipe y’abakiri bato (Cadets na Junior), bakaba bashakirwa n’abatoza bo kuzamura impano zabo"

Abafana ba Rayon Sports barashimirwa uburyo bakomeje gukorana n'umuryango wa Rayon Sports mu kwiyubakira ikipe
Abafana ba Rayon Sports barashimirwa uburyo bakomeje gukorana n’umuryango wa Rayon Sports mu kwiyubakira ikipe

Abafana barashaka gufasha Rayon Sports kugura no kugumana abakinnyi

Kimenyi kandi yatangarije Kigali Today ko iki gikombe Rayon Sports yatwaye abona ari abafana bagitwaye ku giti cyabo kuko bayishyigikiye haba ku kibuga no ku mikoro

"Rayon Sports ni ikipe y’abafana, hari benshi babyifuje baba abaha hanze mu rwanda ndetse no hanze, bati muduhe umukinnyi umwe tumwishyure, tumuhe ibyo asaba ariko ntazave muri Rayon Sports"

"Iki ni gikombe cy’abafana, kuko kuva mu majonjora y’iyi mikino batubaye inyuma, haba ku bibuga byose twakiniyeho, haba ndetse no ku bijyanye n’amikoro, abafana bitanze uko bashoboye kugera twegukanye iki gikombe cy’Amahor twaherukaga mu myaka 11 ishize"

Kimenyi Vedaste, uyobora umuryango wa Rayon Sports
Kimenyi Vedaste, uyobora umuryango wa Rayon Sports

Twabanje gushyira imbaraga mu kubaka imiyoborere y’ikipe-Kimenyi Vedaste

Iyi kipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yo mu Rwanda yakuze kugenda avugwa mo ibibazo by’amikoro ndetse no ku ruhande rw’abakinnyi ugasanga hari ibirarane bafitiwe, gusa uko iminsi yagiye yicuma ibyo bibazo ngo bigenda bigabanuka.

Kimenyi Vedaste (wambaye amadarubindi ku murongo w'imbere) ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro
Kimenyi Vedaste (wambaye amadarubindi ku murongo w’imbere) ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

"Ubu igikurikiraho ni ugukomeza gushyira morale mu bakinnyi, kubana nabo kugira ngo Shampiona irangire neza, twatowe ikipe iri mu bibazo, ariko ikibazo cyari igihari cyari uko abayobozi b’ikipe nta mbaraga bari bafite, bari bakeneye ababafsha, twahise twihutira gushyira imbaraga zacu hamwe maze twubake ikipe" Kimenyi uyobora umuryango wa Rayon Sports aganira na Kigali Today

"Ubu ubuyobozi bw’umuryango turakomeza gutegura imishinga y’igihe kinini, no guha ikipe umurongo nyawo"

Usibye kandi gahunda yo kubaka ikibuga, iyi kipe kandi irateganya gushaka aho abafana bayo bazajya bahurira, igakomeza uburyo bwo kubarura abafana ba Rayon Sports kugira ngo bizorohe mu gusangira amakuru ndetse no gufatanya kuyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

batwegere mu cyaro twige ukuntu twafasha equipe yacu gusa harabura organization ubundi dusonge mbele

ndayisaba jack yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

bigaragara ko urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina kandi ubumenyi bwuko bagomba kubyitwaramo aribuke nihashyirwe ingufu mubigo byurubyiruko byafunguwe hirya nohino mugihugu kuko ninaho urubyiruko ruba rwisanzuye kandi bipima virus itera sida kubushake ndetse bakabajyira ninama kubuzima bwimyororokere harimo nokubapima ngo bamenyeko basamye mbona ibibigo byatanga umusaruro pe!

mupenzi Innocent yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Reyospor bravo.bafana banyamuryango Bach,dufane tubikuye kumutima tuvuge ibyo tuzashyira mubikorwa bitaramagambo. mazikipe yacu tuyubakir,ejohayoheza.

Murakoze.

Anastase.R yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Turifuzako iyi kipe yagumana nta n’umwe uvuyemo,amaradio aravugako DIARA, MANISHIMWE, PIERRO,SAVIO n’abandi, Kuki aba bakinnyi ngo bagiye kugenda hanze abandi muri APR akagasuzuguro nka abantu babagabo murabivugaho iki? Twishyire hamwe ntihagire numwe ugenda kandi nigikombe cya championa turagishaka.ikindi Mushake abafatanya bikorwa bafite gahunda ifatika bashyiramo Cash zitubutse,Hubakw STADE YA RAYON ,BUREAU YAYO IDAKODESHA ABAKOZI BAHORAHO K’uburyo ikipe iba organize ngo murebe ngo abafana,abakunzi ngo baraza kubwinshi ntanuwo muhamagaye kuko ikipe niya Abanyarwanda Gakondo ntaho yajya turi nayo.Mutubabarire mukore ibiteza ikipe imbere kandi birambye apana ngo ibi byapfuye,ibi byakunze,Parapara ivemo be stable please! Nabo barabizi niko birengagiza nkana ikipe ni RAYON .

Deo Castal yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

turabashyigikiye kuba bafashije ikipe igatwara igikombe nibakomereze aho bagerageze no kugera mu byaro badufashe tubone uburyo bwo gutera inkunga ikipe yacu.

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Iyo migambi ni myiza bashyiremo umwete bategure uko na twe turi mu byaro twatera inkunga ikipe yacu.

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

iyo migambi turayishyigikiye muze mukarere ka huye dushyireho fani club yagikundiro yacu muduhe amakarita yabafana.

nzabakurana theogene yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Bravo muri abagabo kandi tubari inyuma .

nkundimana yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka