• Nshimiyimana yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura Eritrea

    N’ubwo atari ku rutonde rw’abatoza batanu bagomba gutoranywamo umwe uzatoza Amavubi nk’umutoza mukuru, Eric Nshimiyimana yahawe inshingano zo gutoza akanatsinda imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Eritrea bityo u Rwanda rukabona gutangira imikino yo mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.



  • Rayon sport ifite amahirwe menshi yo gukinisha Bokota kuri uyu wa gatandatu

    Ubwo rayon Sport izaba ikina na Nyanza FC mu mukino wa shampiyona uzabera kuri StadeAmahoro i remera kuri uyu wa gatandatu, Bokota Labama umaze iminsi akora imyitozao muri Rayon Sport, ashobora kuzagaragara muri uwo mukino kuko Darling Club Motema Pembe (DCMP) yakiniraga na Rayon Sport zamaze kumvikana.



  • Espoir FC: Pascal Rukundo yahanwe kubera imyitwarire mibi

    Ubuyobozi bw’ishyirahanmwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa kane bwahanishije Pascal Rukundo igihano cyo kudakina imikino ibiri ya Shampiyona kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yatezaga imvururu zanumvikanyemo urusaku rw’amasasu ubwo Espoir FC akinira yari yakiriye Kiyovu Sport i Rusizi.



  • Amavubi : Abatoza batanu batoranyijwe bakoze ikizamini cyo kuvuga (Interview)

    Abatoza batanu bagomba kuzavamo umwe uzatoza Amavubi, kuri uyu wa kane ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, bakoze ikizamini cyo kwisobanura mu mvugo, bagaragaza umumenyi bwabo ndetse n’icyo bazakorera umupira w’amaguru w’u Rwanda.



  • Stade Huye : Icyiciro cyo gutunganya ikibuga kizarangira mu mezi atatu ari imbere

    Hashize igihe gisaga amezi atandatu ikipe ya Mukura idakinira kuri sitade isanzwe imenyereweho ariyo sitade ya Huye ,bamwe bita Imbehe Ya Mukura. Iyi Sitade imaze igihe irimo kuvugururwa aho biteganywa ko niyuzura izaba ari sitade iruta iyari isanzwe, haba mu bunini ndetse no mu bwiza.



  • Amavubi: Abatoza batanu bazatoranywamo umwe bamaze kumenyekana

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa kabiri ryashyize ahagaragara abatoza batanu bazatoranywamo umwe uzahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu akazatangazwa ku mugaragaro nyuma y’itariki 15 Ugushyingo.



  • Rayon Sport FC na APR FC zagabanye amanota

    Umukino wahuje Rayon Sport FC na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumweru, mu mahane no kutavuga rumwe ku misifurire, warangiye aya makipe anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.



  • Rayons Sport FC 2-2 APR FC (Inkuru mu mafoto)

    Umukino wahuje aya makipe yombi warangiye amakipe anganya ibitego 2-2



  • Rayons Sport FC vs APR FC mu gihe gito rurambikana

    Mu masaha make ari imbere saa kumi n’imwe (17h00) ruraba rwambikanye hagati ya Rayons Sports na APR mu mukino wa shampiyona ugomba kubahuza uyu munsi. imyiteguro kuri stade ni yose ku bafana b’impande zombi.



  • Ntagungira Célestin « Abega » yegukanye kuyobora FERWAFA

    Nyuma yo guhundagazwaho amajwi angana na 83 ku ijana n’abanyamuryango b’ishyirahammwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2011 ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Remera, Celestin Ntagungira ‘Abega’ ni we watorewe kuba umuyobozi mushya w’iri shyirahamwe.



  • Rayon vs APR: Umukino w’imbonekarimwe kuri iki cyumweru

    Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira saa kumi n’igice, nibwo ruzaba rwambikanye hagati y’amakipe abiri afite abafana benshi kurusha ayandi mu Rwanda, aho Rayon Sport izaba yakira APR FC kuri Stade Amahoro i Remera.



  • U Rwanda rugiye kubaka Stade nshya iruta Stade Amahoro

    Mu gihe u Rwanda rukomejeke kugirirwa icyizere cyo kwakira imikino mpuzamahanga itandukanye harimo n’iy’umupira w’amaguru, u Rwanda rugiye kubaka stade nini izajya ibasha kwakira abazajya bitabira iyo mikono.



  • Uzatoza Amavubi azashyirwaho nyuma y’umukino wa Eritrea

    Minisitiri wa Sport Protais Mitali aratangaza ko uzatoza Amavubi agomba gushyirwaho nyuma y’itariki 15 Ugushyingo ubwo u Rwanda ruzaba rumaze gukina na Eritrea umukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.



  • Munyankindi yasezerewe na Espoir FC

    Nyuma y’imikino ine gusa ya shampiyona ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rusizi yirukanye uwayitozaga Jean Paul Munyankindi kubera umusaruro mubi n’imyitwarire itarashimwaga n’ubuyobozi.



  • Amavubi azatangira kwitegura Erithrea tariki 30

    Tariki ya 30 Ukwakira nibwo ikipe y’igihungu y’umupira w’amaguru Amavubi izatangira kwitegura umukino uzayihuza na Eritrea mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igokombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.



  • Mafisango arashaka gukinira Rayon Sport, Bokota we yanayikozemo imyitozo.

    Mu gihe amasezerano ye na Simba yo muri Tanzania yegereje umusozo, Mutesa Mafisango Patrick yatangiye kuvugana na Rayon Sport ngo azaze kuyikinira mu kwezi kwa mbere, ubwo amakipe azaba yemerewe kongera kugura abakinnyi.



  • Ruhago: Igikombe cy’abatarengeje imyaka 19 cyatashye muri Kenya

    Igikombe cy’abatarengeje imyaka 19 bakina muri za ‘Academies’ z’umupira w’amaguru muri aka karere cyateguwe na Academy ya SEC cyegukanywe na National Youth Talent Academy yo muri Kenya nyuma yo gutsinda SEC Academy penaliti 5 kuri enye ku mukino wa nyuma wabereye ku cyumweru kuri Stade Regional i Nyamirambo.



  • Shampiyona: APR FC yaratsinze, Rayon Sports FC iratsindwa

    Ku umunsi wa kane wa shampiyona amakipe yagaragaza ko ashobora kuzahangana na APR bitewe n’abakinnyi yaguze nka Rayon Sport na Police FC yombi yatakaje amanota atatu.



  • Rayon Sport, nyuma yo kubura Katauti irashaka kuzana Bokota

    Rayon sport irifuza kugarura Bokota Labama mu munsi mike, nyuma yo kumenya ko itazakinisha myugariro wayo Usengimana Faustin kuko agomba gusanga bagenzi be bakinanye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 bagakora ikipe y’abatarengeje imyaka 20.



  • Amavubi: Karekezi arifuza umutoza w’umunyamahanga

    u Rwanda ruriifuza umutoza wasimbura Sellas Tetteh wasezeye ku mirimo ye yo gutoza Amavubi kubera umusaruro mubi, abatoza b’abanyarwanda bamaze kugera ku munani barifuza gutoza iyi kipe, bakaba bahatana n’abandi batoza bamaze kugera kuri 23 b’abanyamahanga.



  • Ikipe y’ u Rwanda (AMAVUBI) yahesheje U Rwanda Agaciro itsinda Benin 1-0

    Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 11 Ukwakira 2011 nibwo yagarutse I Kigali iva mu gihugu cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.



  • IKIPE Y’ U RWANDA (AMAVUBI) IZAKINA NA BENIN KUWA 09 UKWAKIRA 2011

    Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 06 Ukwakira 2011 nibwo yahagurutse I Kigali igana mu gihuru cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.



Izindi nkuru: