Kwizera Pierrot; umukinnyi w’umwaka wa Shampiona 2015/2016

Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hatangiwe ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abafana bitwaye neza muri Shampiona ya 2015/2016, byinshi byiharirwa na Rayon Sports

Ni ibirori byatangiye bikererewe ahagana ku i Saa mbili z’umugoroba mu gihe hari hateganijwe ko bitangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, habanje guhembwa abafana, aho hafashwe umufana umwe muri buri kipe, gusa Rwarutabura wa Rayon Sports, na Rujugiro wa APR Fc bari bizeye guhembwa bahise bitahira bamaze kubona ko hahembwa umufana umwe muri buri kipe.

Uko ibihembo byatanzwe

Umukinnyi w’umwaka

Umukinnyi w’umwaka abaye Kwizera Pierrot wa Rayon Sports

Kwizera Pierrot wa Rayon Sports
Kwizera Pierrot wa Rayon Sports

1. Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS)
2. Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)
3. Kwizera Pierrot (Rayon Sports) ni we uhawe igihembo cy’umwaka

Hamaze gutangazwa ikipe y’umwaka, mu bakinnyi 11 batoranijwe, abagaragaye muri uyu muhango ni 6 gusa

Ikipe y’umwaka:Ndayishimiye Eric Bakame, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Munezero Fiston, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Ally, Kwizera Pierrot, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjili, Ismaila Diarra, Nshuti Savio Dominique

Umukinnyi ugaragaza ejo hazaza heza abaye Nshuti Dominique Savio
wa Rayon Sports

Nshuti Savio Dominique
Nshuti Savio Dominique

Hahembwe bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, umwe mu bambwe yitwa Mike uzwi nka La Galette fana APR Fc, hahembwe kandi na Azam Tv

ABASIFUZI

Umusifuzi w’umwaka wo hagati abaye Hakizimana Louis

Umusifuzi mwiza
1. Munyemana Hudu
2. Twagirumukiza Abdul Karim
3. Hakizimana Louis ni we utowe nk’umusifuzi mwiza w’umwaka

Umusifuzi wo ku ruhande witwaye neza abaye Niyonkuru Zephanie

Umusifuzi wo ku ruhande mwiza
1. Ndagijimana Theogene
2. Simba Honore
3. Niyonkuru Zephanie ni we uhawe igihembo

Abatsinze ibitego byinshi nabo bamaze guhembwa, buri wese ahawe ibihumbi 500, abo ni Hakizimana Muhadjili (Mukura VS) na Danny Usengimana (Police Fc)

Umunyezamu w’umwaka, abaye Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports, agenewe ibihumbi 500

Umunyezamu w’umwaka

Ndayishimiye Eric Bakame, umunyezamu/Kapiteni wa Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame, umunyezamu/Kapiteni wa Rayon Sports

1. Mazimpaka Andre (Mukura VS)
2. Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), ni we uhawe igihembo
3. Mutabazi Jean Paul (SC Kiyovu)

Umukinnyi ugaragaza ejo hazaza heza
1. Itangishaka Blaise (Marines Fc)
2. Manishimwe Djabel (Rayon Sport)
3. Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports) ni we wahembwe

Umutoza uri kuzamuka neza
1. Seninga Innoncent (Etincelles FC)
2. Masudi Djuma (Rayon Sport) (Ni we uhawe igihembo, agenewe ibihumbi 500)
3. Nizar Khanfir (APR FC)

Umutoza w’umwaka
1. Okoko Godefroid (Mukura VS)
2. Bizimungu Ally (Bugesera Fc)
3. Eric Nshimiyimana (AS Kigali), ni we uahwe igihembo

Abafana bitwaye neza
Hagumintwari Jean Claude (AS Kigali)
Munyaneza Jacques Rujugiro (APR Fc)
Ngarambe Vincent (AS Muhanga)
Habimana JMV (Amagaju)
Twahirwa Jean de Dieu (Musanze)
Ngenzahimana Jean Bosco Rwarutabura (Rayon Sports)

Andi mafoto

Ismaila Diarra rutahizamu waturutse muri Mali, akaba akinira Rayon Sports
Ismaila Diarra rutahizamu waturutse muri Mali, akaba akinira Rayon Sports
Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot na Ndayishimiye Eric Bakame bose ba Rayon Sports baje mu ikipe y'umwaka
Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot na Ndayishimiye Eric Bakame bose ba Rayon Sports baje mu ikipe y’umwaka
Batandatu muri 11 bagize ikipe y'umwaka ni bo babonetse
Batandatu muri 11 bagize ikipe y’umwaka ni bo babonetse
Nshuti Savio Dominique ahabwa igihembo
Nshuti Savio Dominique ahabwa igihembo
Ibi birori byanyuraga kuri Azam TV
Ibi birori byanyuraga kuri Azam TV
Mike uzwi nka La Galette wahawe igihembo nk'umukunzi w'umupira w'amaguru
Mike uzwi nka La Galette wahawe igihembo nk’umukunzi w’umupira w’amaguru
Danny Usengimana na Hakizimana Muhadjili bahawe igihembo cyo gutsinda ibitego byinshi
Danny Usengimana na Hakizimana Muhadjili bahawe igihembo cyo gutsinda ibitego byinshi
Bakame wa Rayon Sports ati "banyezamu bagenzi banjye nimureba nabi n'umwaka utaha nzagitwara"
Bakame wa Rayon Sports ati "banyezamu bagenzi banjye nimureba nabi n’umwaka utaha nzagitwara"
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi bagakwiye kuba byaratangajwe mbere yuko saison itangira

alias hello yanditse ku itariki ya: 31-07-2016  →  Musubize

ayiga mana weeee! !!! ngo umusifuzi wo hagati w’umwaka ni hakizimana louis? ? yebaba weeee! !!! ariko nibyo koko uzukuntu yasifuye peace cup final neza cyane ndebera nawe ukuntu yimye rayon penaliti muminota 5 yambere, ukuntu yanze guha bayisenge, iranzi na rwatubyaye rouge gusa harinindi karita itukura yagombaga guha rayon, cyokoza yayisifuriye neza da nawe c kugabanya ibitego bikava kuri 4-0 bikagera kuri 1-0 urumva atagombaga kugirwa umusifuzi w’umwaka ahubwo na matche itaha izabahuza bazayimuhe.ikindi ngo eric umutoza w’umwaka kuko yakoze iki kuko as kgli yayikuye ku mwanya wa 2 umwaka ushize akayigira iya 4 ? babuze kubiha okoko wavanye ikipe ya mukura mu rwobo baptista yari yayijugunyemo akayigeza ku mwanya wa 3?

minani assouman yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

Njye Mbona Umutoza Uri Kuzamuka Yakagombye kuba Seninga Inntocent.

BUNANI Sylidio yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

asante sana KT gsa nisawa ubwo ferwafa yashyizeho iryo shimwe yarebye kure pe kandi byari bikwiye.gsa byatazwe neza nonese ninde mufana watwaye igihembo ni Bose ?samy asant kubwiyo nkuru turagushimiye

manzi jules yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

ibi bihembo ntumva babitanze neza cyane kuko ababihawe barabikoreye

kanyabitaro jmv yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka