Kodo na Tumaini na bo berekeje muri AS Kigali

Nyuma y’aho APR Fc isezereye abakinnyi bagera ku icyenda, ndetse benshi bakerekeza muri AS Kigali, ubu Nshutiyamagara Ismail Kodo na Ntamuhanga Tumaini nabo bamaze kwerekeza muri iyi kipe

Mu mpera za Nyakanga 2016 ni bwo bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR Fc berekeza muri AS Kigali barimo umunyezamu Ndoli Jean Claude, ba rutahizamu Mubumbyi Bernabe na
Ndahinduka Michel, ubu kuri uyu wa kane Uwari kapiteni wa APR Fc uzwi ku izina rya Kodo, na Ntamuhanga Tumaini bakinanaga muri APR Fc bamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali imyaka ibiri.

Nshutiyamagara Ismail Kodo wari Kapiteni wa APR Fc yamaze kwerekeza muri AS Kigali
Nshutiyamagara Ismail Kodo wari Kapiteni wa APR Fc yamaze kwerekeza muri AS Kigali
Batanu mu bagize iyi foto bamaze kuva muri APR Fc
Batanu mu bagize iyi foto bamaze kuva muri APR Fc
Ntamuhanga Tumaini nawe yerekeje muri AS Kigali
Ntamuhanga Tumaini nawe yerekeje muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali kandi ni imwe mu makipe akomeje kwiyubaka, aho yasinyishije abakinnyi barimo Nkomeje Alexis wavuye muri Sunrise, ndetse na Kabange Twite wigeze gukinira amakipe nka APR Fc ndetse na Simba Fc yo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka