Kirehe FC yateye intambwe igana mu cyiciro cya mbere

Mu mikino yo gushaka itike yo kwinjira mu cyiciro cya mbere gusimbura Muhanga FC na Rwamagana FC zamanutse mu cya kabiri, Kirehe FC yateye intabwe itsinda Etoile de l’Est 2-0.

Ni umukino wabaye ku wa 31 Nyakanga waranzwe n’imvururu nyuma ya Penariti abakinnyi ba Etoile de l’Est batavuzeho rumwe n’umusifuzi.

Mu ivumbi ryinshi, umukino warimo ishyaka ryinshi
Mu ivumbi ryinshi, umukino warimo ishyaka ryinshi

Ku munota wa30 w’umukino nibwo Niyigena Abdulkhalim wa Kirehe yatereye ishoti muri metero nka 30, umuzamu wa Etoile de l’Est ntiyakurikira igitego cya mbere abafana ba Etoile de L’Est bemeza ko ari impano umuzamu ahaye Kirehe kiba kirinjiye.

Mu gice cya kabiri Etoile de l’Est yatangiranye ingufu ishaka kwishyura ariko ikipe ya Kirehe iyibera ibamba ari nako inyuzamo igasatira ishaka igitego cya kabiri.

Kubera gushaka igitego abakinnyi ba Etoile de l’Est babaye nk’abashyuha mu mutwe batangira gukora amakosa, ku munota wa 65 mu rubuga rw’amahina umukinnyi wa Etoile de l’Est yakubise inkokora mu maso umukinnyi wa Kirehe yitura hasi umusifuzi atanga penariti n’ikarita y’umutuku.

Umukino waranzwe n'imvururu zahoshejwe na Polisi
Umukino waranzwe n’imvururu zahoshejwe na Polisi

Mbere yo gutera Penariti abakinnyi na bamwe mu bafana ba Etoile de l’Est batemeye uburyo penaliti itanzwe birukiye k’umusifuzi Polisi ihosha imvururu penaliti yinjizwa neza na Niyigena wari watsinze igitego cya mbere umukino urangira ku ntsinzi ya Kirehe 2-0.

Serugendo Amadou umutoza wa Etoile de l’Est yanenze imisifurire avuga ko penariti ari impano umusifuzi yahaye Kirehe.

Ati“imisifurire ndayinenze igitego cya mbere cyagiyemo ndacyemera, mu gihe tucyisuganya ngo twishyure umusifuzi atanga kado kuri Kirehe, icyo nazize ni imisifurire Kirehe ntabwo ari ikipe yo kuntsinda ibitego bibiri ku busa.

Yakomeje yizeza abafana ba Etoile de l’Est intsinzi mu mukino wo kwishyura ati“abafana nibahumure ngiye gutegura, njye sindavamo ndabibabwiye nzemera ari uko umukino wo ku wa Gatatu urangiye”.

Abafana bishimira intsinzi
Abafana bishimira intsinzi

Habimana Peacemaker umutoza wungirije wa Kirehe niwe watoje uwo mukino mu gihe hari amakuru ava mu bafana ba Kirehe avuga ko umutoza usanzwe yaba yahagaritswe ku mpamvu zitaramenyekana.

Habimana yemeza ko umukino wo kwishyura wo ku wa 03 Kanama bazawitwaramo neza bagatahana intsinzi ibemerera kwerekeza mu cyiciro cya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka