Kirehe Fc igiye mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Kirehe nyuma yo gutsindwa na Etolie de L’Est igitego 1-0, ihise ijya mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho nayo yari yarayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Ni umukino wari witezwe kuza kugaragaramo gushwana nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza wari wabereye i Kirehe, aho abafana bari benshi cyane, ndetse na Police ifatanyije na DASSO bakaba bari bageze ku kibuga kare kugira ngo baze gukumira amakimbirane yavuka muri uyu mukino, cyane ko bamwe mu bafana ba Etoile de l"est bavuka ko bazakwihorera kuko ngo hari abakubiswe mu mukino ubanza.

Mu ikibuga cy'i Ngoma cyiganjemo IVUMBI niho uyu mukino wabereye
Mu ikibuga cy’i Ngoma cyiganjemo IVUMBI niho uyu mukino wabereye

Ku munota wa 30 w’umukino, ikipe ya Etoile de l’Est yabonye igitego cyayo cya mbere, igitego cyatsinzwe n’uwitwa Muhoza Tresor, maze abafana b’ikipe ya Etoile de lEst bahita biroha mu kibuga mu rwego rwo kwishimira igitego cyabo.

Abafana ba Etoile de l'Est bishimira igitego cyatsinzwe na Muhoza Tresor
Abafana ba Etoile de l’Est bishimira igitego cyatsinzwe na Muhoza Tresor

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yakomeje kugaragaza ishyaka ryinshi, gusa Kirehe ikagaragaza gutinza umukino aho bamwe mu bakinnyi babiherewe amakarita y’umuhondo, naho ku ruhande rwa Etoile de l’Est bagakomeza gusatira cyane, ndetse biza no kuviramo Etolie de l’Est kubona ikarita y’umutuku kubera imbaraga nyinshi yakoreshaga ishyaka kwishyura.

Abafana bari benshi cyane
Abafana bari benshi cyane

Ikipe ya Etoile de l’Est yakomeje kwiharira umukino ku buryo bugaragara, ndetse Muhoza Tresor wari watsinze icya mbere, habura iminota itageze ku icumi yaje kongera guhusha igitego cyari cyabazwe n’abantu benshi, ariko umukino uza kurangira ari igitego 1-0 maze Kirehe Fc ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.

Umukino ukirangira bahise bajya mu kibuga
Umukino ukirangira bahise bajya mu kibuga

Pepiniere nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere

Mu wundi mukino wa 1/2 wahuje ikipe ya Pepiniere na Interforce ku kibuga cya Ferwafa, waje kurangira Pepiniere itsinze Interforce ibitego 2-0, bituma Pepiniere izamuka kuko mu mukino ubanza zari zanganyije 0-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

kirehe komeza utere imbere turagushyigikiye

NIZEYIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

kirehe komeza utere imbere turagushyigikiye

NIZEYIMANA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

kirehe komerezaho tukurinyuma

Bayingana fidele yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

congz our beloved kirehe fc
dukeneye academy junior yizewe ubundi tugatwara ibikombe

karayi yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

congratulation kuri rugimbana ufana kirehe!!

ephrem yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Congz kirehe ! Congratulation 2 our mayor Muzungu!

Gydo actif yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

ku ikipe zombi yaba kirehe Fc na Pipiniere, ni karibu mu cyiciro cya mbere, ariko sinzizeye ko zizagumamo cyane Pipiniere, gusa akarere ka Kirehe bigaragara ko kashyize ingufu mu mikino.

Ariko Conglatulations ku makipe yombi!

ISIBOYINTORE yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka