Kanyankore yasezerewe muri APR FC

Kanyankore Yaounde watangiye akazi ko gutoza ikipe ya APR muri Nyakanga 2016, yamaze kwirukanwa muri iyi kipe.

Ibaruwa imwirukana yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeli 2016.

Kanyankore yasezerewe muri APR FC
Kanyankore yasezerewe muri APR FC

Mu Kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko ubu agiye gutegereza indi kipe izamubenguka ikamuha akazi.

Yagize ati “ Nari nahawe amasezerano y’amezi abiri y’igeragezwa, none kuri uyu wa Gatatu nahawe ibaruwa insezerera ku kazi”.

Yatangaje kandi ko nta cyo yishinja mu gihe amaze muri iyi kipe, avuga ko agiye kwicara agategereza indi izamuha akazi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR, bwemeje ko Kanyankore atakiri umutoza w’iyi kipe.

Buvuga ko bumunenga imyitwarire ye mu mikino ya gisirikare iheruka, nk’uko Kazungu Clever uvugira iyi kipe yabitangaje.

Yagize ati” Kanyankore yirukanwe, igisigaye ni uko hashakwa undi mutoza uzamusimbura”.

Imikino ya gisirikare iheruka yahuje amakipe aturuka muri Afurika y’iburasirazuba.

APR yasoje iyi mikino ku mwanya wa Kabiri nyuma ya Ulinzi yo mu gihugu cya Kenya.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko, APR yahise itangira ibiganiro na Cassa Mbungu Andre, watandukanye n’ikipe ya Police Fc muri Nyakanga 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka