Kanyankore wirukanywe muri APR ntazi igihe azishyurirwa umushahara

Umutoza Kanyankore Yaounde nyuma yo kwirukanwa muri APR aratangaza ko atarabona umushahara w’ukwezi kwa Kanama kandi ngo ntanazi igihe azawubonera.

N’ubwo atatangaje umushahara yari yumvikanye na APR FC , Kanyankore wari wahawe akazi taliki ya 26 Nyakanga 2016 akaza kwirukanwa muri Nzeli avuga ko bamwirukanye batamuhembye umushahara we wa Kanama, akaba avuga ko bamwijeje ko bazawumuha vuba ariko na n’ubu ngo ntarawubona.

Yagize ati ”Ndacyategereje umushahara kuko banyijeje ko bazawumpa vuba gusa sinzi igihe”

Kanyankore Gilbert Yaounde watoje APR Fc mu mikino ya gisirikare iheruka kubera mu Rwanda
Kanyankore Gilbert Yaounde watoje APR Fc mu mikino ya gisirikare iheruka kubera mu Rwanda

Abajijwe niba kuwutegereza atazi igihe azawubonera ntacyo byica ku mibereho ye ndetse n’igenamigambi rye yasubije agira ati ”Urumva nawe iyo udafite akazi ugategereza umushahara utazi igihe uzawubonera biragoye ariko reka ntegereze wenda bashobora kuwumpa mbere y’uko ukwa cyenda kurangira nzabibibutsa numve”

Ku ruhande rwa APR bo bavuga ko Kanyankore bafite ibyo bumvikanye kandi ko bagomba kuzabyubahiriza kandi ngo ntibanyuranya nabyo.

Umuvugizi wayo Kazungu Clever aganira na Kigali Today mu magambo make yagize ati”Kanyankore azi ibyo yavuganye na APR kandi nawe muhamagare ubwe umubaze ko yishyuza”

Ubu APR nta mutoza mukuru ifite nyuma yo kwirukana Kanyankore,ubu ikaba iri gutozwa n’umutoza wungirije Banayigereyemo rimwe Yves Rwasamanzi afatanyije n’umutoza w’abazamu Ibrahim Mugisha.

APR Fc kugeza ubu ntiratangaza uzayibera umutoza mukuru
APR Fc kugeza ubu ntiratangaza uzayibera umutoza mukuru

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Kanyankore Yaounde ashobora gusubira
mu ikipe ya Vital’O y’I Burundi yaturutsemo n’ubundi aza muri APR, agasimbura umudage Hans Michael Weiss utari kwitwara neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ariko mwagiye mureka amatiku ubwose ibyo bumvikanye murabizi?aba Rayon mukunda byacitse ikipe yacu APR FC ibi ni toto irabikemura

mugenzi yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

niyihanganebibaho uzishyurwa

jamviye yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

RINDIRA UREBEKO TUZAJYANWA MURI FIFA KO TWAMWAMBUYE. UMUNTU W’UMUGABO ARASHINYIKA? URIBWA C?

MASO yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Aravuga iki se kandi ko rayon na kiyovu arizo zigira akavuyo heheeeeeeeeeeeee

Ndagushinyitse ndi umu rayon

heheeeee yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

apr nigitugu cyayo c?? ntakuri igira apuuu

kay yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Yampayinka amaguru imisoro yacu ijyahe?

kigali yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka