Jimmy Mulisa yasabwe kuba atoza ikipe y’igihugu "Amavubi"

Uwari usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi ari we Jimmy Mulisa, ni we wasabwe gutoza iyo kipe yitegura umukino wa Ghana.

Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije
Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije

Nyuma y’aho Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana kuri uyu wa Kabiri bamenyeshejwe ko batakiri abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi by’agateganyo, ubu Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije ni we wahawe inshingano zo kuba ategura iyi kipe.

Jimmy Mulisa(wambaye ikabutura y'ubururu),mu myitozo y'Amavubi yereka barumuna be uko ruhago ikinwa
Jimmy Mulisa(wambaye ikabutura y’ubururu),mu myitozo y’Amavubi yereka barumuna be uko ruhago ikinwa

Aganira na Kigali Today muri iki gitondo, Jimmy Mulisa yaduhamirije ko ari byo ku munsi w’ejo yahamagawe na Minisiteri y’Umuco ya Siporoasabwa gutegura imyitozo y’ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru.

Yagize ati " Njye nsanzwe ndi umukozi wabo, barambwiye ngo ukomeze utoze, bansabye gukomeza kuba ntoza ikipe, urumva kuko mfite amasezerano bambwiye ngo ba utoza ikipe nihagira igihinduka tuzakumenyesha"

Jimmy Mulisa na Katauti mu mukino w'abahoze bakinira Amavubi
Jimmy Mulisa na Katauti mu mukino w’abahoze bakinira Amavubi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura umukino usoza amajonjora y’amatsinda mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha, aho u Rwanda ruzaba rukina na Ghana kuri Accra Sports Stadium taliki 03 Nzeli 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka