Imikino ya gisirikare yatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda-Amafoto

Imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’I Burasirazuba, yatangijwe ku mugaragaro kuri Stade Amahoro na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe.

Ibi birori byari byanitabiriwe n'abakuru b'ingabo zo muri aka karere
Ibi birori byari byanitabiriwe n’abakuru b’ingabo zo muri aka karere

Kuri uyu wa mbere kuri stade Amahoro habereye ibirori byo gutangiza imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba ari byo U Rwanda rwakiriye iyi mikino, Uganda, Kenya na Tanzania, mu gihe u Burundi butitabiriye iyi mikino.

Saa sita z’amanywa abahanzi batandukanye bari batangiye gususurutsa abitabiriye ibi birori, hatangira itsinda itsinda ry’umuziki rya gisirikare rizwi ku izina rya “Army Jazz Band’, riza gukurikirwa n’umuhanzi Tom Close, nawe aza gukirikirwa n’itsinda rya Urban Boys.

Nyuma yaho umushyitsi mukuru yaje kwinjira muri Stade Amahoro, Ku I Saa Saba n’iminota 20, hahita hatangira akarasisi.

Nyuma y’akarasisi haje gukurikiraho Itorero "Inganzo ngari" ryashimishije abari bitabiriye ibirori, aho umuco wa buri gihugu muri bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba wagaragajwe.

Mu ijambo nyamukuru ry’umunsi na Minisitiri w’ingabo Gen.James Kabarebe, yashimiye ibihugu byitabiriye iyi mikino, ndetse anizeza abitabiriye iyi mikino ko bazabona myiza kandi iteguye neza, anabakangurira gusura ibyiza bitatse u Rwanda kuko bazanakiranwa ubwuzu.

Yagize ati "Ndashimira abantu babashije kwitabira iyi mikino, baba baba abayobozi ndetse n’abakinnyi, turabizeza ko igihugu cyacu kizabereka imikino myiza kandi iteguye neza"

" U Rwanda ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi, turabakangurira kuzasura ibice bitandukanye kandi u Rwanda nk’ibisanzwe rwiteguye kubakira neza"

Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya cumi, yaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2009, mu gihe umwaka ushize ryabereye muri Uganda, aho u Rwanda rweugkanye ibikombe bitatu muri bitanu byahatanirwaga.

Andi mafoto

Hari abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka.
Hari abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka.
Ibitabiriye ibirori byo gutangira mu byishimo.
Ibitabiriye ibirori byo gutangira mu byishimo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kuba u Burundi butitabiriye ntibivuze ko bwavuye mu ishyirahamwe. Niyo mpamvu ibendera ryabwo rigaragara. Naho imbyino ngira ngo mu nkuru havuga ko inganzo ngari yakinnye imico yo mu bihugu bya East African Community uko ari 5 n’ukuvuga ngo mu byo inganzo ngari yakinnye harimo n’ibyo i Burundi. Soma neza!

Arthur yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ko bavuze mu nkuru ngo igihugu cy’u Burundi ntabwo cyitabiriye iyi mikino ariko nkaba mbonamo ibendera ry’u Burundi ndese n’amafoto y’abakinnyi b’Abarundi bari kuvuza ingoma, aho iyi nkuru ihuje n’ibyo itubwira cyangwa harimo amarangamutima ya Politiki?

kanyarwanda aimable yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

gihugu cyacu komeza imihigo

ruzindana yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

U Rwanda nta kitakagombye kuberamo kuko rutekanye kandi biraharanirwa.Mboneyeho kubwira ingabo zacu ko nzikunda.Nkunda uburyo zigira gahunda kande bucece.Courage bros.and sis.Tuko pamaja na nyinyi.

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka