Imikino ya gisirikare irakomeza, RDF ikina Netball na Basketball

Kuri uyu wa Gatanu harakomeza imikino ya gisirikare ikinwa ku munsi wayo wa kane, aho Ingabo z’u Rwanda ziba zikina Netball na Basketball

Nyuma y’umunsi w’ikiruhuko wari wafashwe kuri uyu wa kane, imikino ya gisirikare irakomeza hakinwa imikino ine, aho u Rwanda ruza kugaragara muri Netball aho ikipe y’abakobwa ikina na Tanzania Saa munani z’amanywa, naho muri Basketball abagabo bagakina na Kenya guhera i Saa kumi n’imwe n’igice.

Mu mukino wa Netball, u Rwanda rwari rwatsinzwe umukino wa mbere
Mu mukino wa Netball, u Rwanda rwari rwatsinzwe umukino wa mbere

Uko imikino iteganyijwe uyu munsi

08h00-10h00:Handball, Tanzania vs Uganda (Stade Amahoro)

14h00:Netball, Rwanda vs Tanzania (Stade Amahoro)

17h00:Football, Kenya vs Tanzania (Stade ya Kiggali i Nyamirambo)

17h30:Basketball, Rwanda vs Uganda (Petit Stade Amahoro)

Ikipe ya RDF iraba ikina umukino wayo wa kabiri muri Basketball
Ikipe ya RDF iraba ikina umukino wayo wa kabiri muri Basketball

Mu mikino aya makipe yombi aheruka gukina, muri Netball u Rwanda rwatsinzwe na Kenya ku manota 42-21, naho muri Basketball u Rwanda rutsinda Tanzania muri ku manota 78-64.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka