Uwikunda Samuel na Salima Mukansanga barayobora umukino uhatse byinshi muri #CAN2023

Abanyarwanda babiri Samuel Uwikunda na Salima Mukansanga baraza gusifura umukino wa nyuma wo mu itsinda E uhanzwe amaso na benshi barimo n’ikipe ya Cote d’Ivoire

Kuri uyu wa Gatatu muri Cote D’Ivoire haraza gukinwa imikino ya nyuma y’imikino y’amatsinda, ahasigaye gukina matsinda abiri ya nyuma kugira ngo hamenyekane amakipe 16 agomba kwerekeza muri 1/8 cy’irangiza.

Ku i Saa moya zuzuye ku masaha yo mu Rwanda, ku kibuga cy’ubwatsi bw’umwimerere cyizwo nka San Pedro-Stade Laurent Pokou, haraza gukinirwa umukino uhuza ikipe ya Mali na Namibia.

Samuel Uwikunda arasifura umukino wa kabiri ari mu kibuga hagati
Samuel Uwikunda arasifura umukino wa kabiri ari mu kibuga hagati

Ni umukino uza kuyoborwa n’umunyarwanda Samuel Uwikunda uza gusifura mu kibuga hagati, aho uza kuba ubaye umukino wa kabiri muri aya marushanwa nyuma y’uwa Equatorial Guinea na Guinea-Bissau.

Samuel UWIKUNDA si we munyarwanda wenyine uza kugaragara kuri uyu mukino, aho ahubwo aza kuba anari kumwe n’umunhyarwandakazi Salima Mukansanga uza kuba ari mu basifuzi bunganira abandi hifashishimwe amashusho (VAR).

Salima Mukansanga araba ari ku mashusho ya VAR
Salima Mukansanga araba ari ku mashusho ya VAR

Abasifuzi b’uyu mukino

Samuel Uwikunda: Umusifuzi wo hagati

Adou Hermann Desiré N’GOH (Côte D’ivoire): Umusifuzi wo ku ruhande wa mbere
Nouho QUATTARA (Côte D’ivoire): Umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri
Ibrahim Kalilou TRAORE (Côte D’ivoire): Umusifuzi wa kane
LAHLOU BENBRAHAM (Algérie): Video Assistant Referee
Salima Rhadia MUKANSANGA (Rwanda): Assistant VAR

Ni umukino witezwe na benshi, barangajwe imbere na Côte D’ivoire

Muri iri tsinda rya gatanu (E), kugeza ubu ntibirasobanuka kuko amakipe yose aracyafite amahirwe yo kuzamuka muri 1/8, aho Mali ari iya mbere n’amanota 4, Afrika y’Epfo iya 2 n’amanota 3 n’ibitego bibiri izigamye, Namibia iya 3 n’amanota 3 ariko ikagira umwenda w’ibitego 3, naho Tunisia ikaba iya 4 n’inota rimwe.

Usibye amakipe aba aya mbere mu itsinda, amakipe ane yitwaye neza mu makipe 6 yabaye aya gatatu mu itsinda, nayo araza kubona itike ya 1/8 cy’irangiza, aho muri iri tsinda buri kipe yose igifite amahirwe. Ikipe ya Côte D’ivoire yakiriye iri rushanwa nayo nyuma yo kunyagirwa ku munsi wa nyuma w’amatsinda na Guinea, ni imwe mu makipe ategereje kureba uko ikipe ya gatatu muri iri tsinda isoza imikino yayo ihagaze, kugira ngo imenye niba ikomeza cyangwa isezererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka