Urugendo rujya muri Libya ruzatwara Rayon Sports arenga Miliyoni 70 Frw

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko kujya gukina n’ikipe ya Al Hilal Benghazi mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup bizatwara arenga Miliyoni 70 Frw.

Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko urugendo barwiteguye neza.

Perezida wa Rayon Sports avuga ko nta mpungenge zihari ku mibereho y'ikipe nyuma y'urugendo bazakorera muri Libya
Perezida wa Rayon Sports avuga ko nta mpungenge zihari ku mibereho y’ikipe nyuma y’urugendo bazakorera muri Libya

Yagize ati "Twariteguye, ibyangombwa byose bizadufasha aho tuzaba turi, kubaho, kuryama byose birahari. Ibyo tubikesha abafana, abakunzi ndetse n’abafatanyabikorwa."

Mu bitanze Perezida wa Rayon Sports yashimiye harimo umuterankunga wayo mukuru, uruganda rwenga ibinyobwa, rwagize uruhare rwa 70%.

Yagize ati "Ku isonga haza umufatanyabikorwa wagize uruhare runini cyane muri uru rugendo, 70% y’ibyari bikenewe byose yarabitanze kuko yaguze amatike y’indege ku bakinnyi bose n’abatoza, ibyo ni ibyo kumushimira."

Amafaranga uyu mufatanyabikorwa yatanze, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko atazava mu byo ikipe igenerwa binyuze mu masezerano asanzwe y’imikoranire bafitanye. Ibi kandi biniyongeraho ubundi bushobozi bwakusanyijwe n’abakunzi ba Rayon Sports mu buryo butandukanye.

Amakuru ajyanye n’urugendo, ikipe n’umukino:

Ikipe izahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 ijyane abakinnyi barimo n’abari mu ikipe y’Amavubi bazaba bagarutse mu ikipe. Uretse abagiye mu Mavubi ariko ikipe izahaguruka itari kumwe n’Abarundi babiri Aruna Madjaliwa na Emmanuel Mvuyekure na bo bagiye mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi izakinira muri Cameroon bityo bakaba bazahurira n’ikipe i Benghazi muri Libya aho bazakinira.

Ese umukino uzakinwa ryari?

Uyu mukino ubanza mu ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup, uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 kuri stade yo mu Mujyi wa Benghazi saa mbili z’ijoro kuri stade ya Benina Martys mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Al Hilal Benghazi yo yanyuze mu ijonjora ry’ibanze yageze aha isezereye Kakamega Home Boys yo muri Kenya nyuma yo kuyinyagira ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Libya mu gihe ubanza bari banganyije 0-0.

Muri iki kiganiro Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana ba Rayon Sports kutagira impungenge z’imibereho y’ikipe mu bukungu nyuma y’iyi mikino ibiri bagiye gukina n’iyo batagera mu matsinda kuko byateguwe neza ku buryo bitagira ingaruka ku hazaza mu bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka