Umusaruro w’umukinnyi Victor Mbaoma wa APR FC

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chuckuemeka ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri shampiyona kugeza ubu nyamara yaraje ashidikanywaho na benshi.

Victor Mbaoma yabanje gushidikanywaho ariko kuri ubu ni we uhanzwe amaso
Victor Mbaoma yabanje gushidikanywaho ariko kuri ubu ni we uhanzwe amaso

Ni umukinnyi waguzwe na APR FC mu mpeshyi ya 2023 nyuma y’imyaka 11 APR FC yari imaze idakinisha abakinnyi b’Abanyamahanga. Akigera mu Rwanda uretse imyitozo yakoze, izina rye ryatangiye kuvugwa ubwo yatsindaga ibitego bitatu mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Marine FC ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y’uwo mukino abakunzi ba APR FC, abasesenguzi batandukanye ndetse n’abakurikiranira hafi ruhago bamwe batashye bavuga ko ari rutahizamu mwiza uzi guhagarara neza ku buryo abonye imipira myinshi imbere y’izamu yazatsinda ibitego byinshi. Mu bagize icyo bamuvugaho ariko bamwe banavuze ko nta kidasanzwe yakoze kuko yatsinze mu mukino wa gicuti hakaba n’abagera kure bakavuga ko ikipe yatsinze ari Marine FC nayo idakomeye ko ari amavamuhira umupira atazawuhamya.

Ibi byabaye nk’ibimukurikirana maze Victor Mbaoma ntiyakomeza kwitwara neza nk’uko yari yabikoze dore ko nko mu mukino wakurikiyeho wa gicuti APR FC yakinnye na Mukura VS yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho atigeze atsinda igitego yewe na penaliti yakoreweho n’umunyezamu Sebwato Nicholas yayihushije bituma abataramwemeraga bakomeza kubona ibyo bamunenga.

N’ubwo abamunengaga bari bakomeje kubona icyo bavugiraho ariko n’abari bamufitiye ikizere bari bagihari bavuga ko mu minsi izaza bakurikije uko yakinaga bishoboka ko azatanga umusaruro akabona uko azajya atera umupira hagati y’ibiti bibiri bihagaze ndetse na kimwe kibitambitse hejuru.

Byarakomeje bityo, maze shampiyona ya 2023-2024 itangira APR FC igira ikirarane cya Marine FC kuko yakinaga CAF Champions League maze tariki 19 Kanama 2023 banganya na Gaddidka mu mukino ubanza 1-1 atsinda igitego cye cya mbere cy’umwaka w’imikino.

Mu mukino wo kwishyura wabaye tariki 24 Kanama APR FC igatsinda 2-0 ntabwo uyu Munya-Nigeria yigeze atsinda igitego na kimwe.

Yari agishidakanywaho, maze yinjira muri shampiyona mu mukino wa mbere APR FC yari ikinnye tariki 28 Kanama 2023 nabwo ntibyagenda neza ngo atsinde kuko igitego 1-0 batsinze cyatsinzwe na Shaiboub Eldin.

Yikurikiranya yananiwe gutsinda muri shampiyona dore ko ubwo APR FC yatsindaga Etoile de l’Est nabwo Victor Mbaoma atigeze abona igitego. Yakurikijeho umukino wa CAF Champions League tariki ya 17 Nzeri 2023 maze APR FC inganya na Pyramids FC 0-0 I Kigali.

Mbere yo kujya kwishyura Pyramids mu Misiri, tariki 23 Nzeri 2023 nabwo byakomeje kwanga muri shampiyona dore ko ubwo APR FC yakinaga na Marine FC mu mukino utari warabereye igihe wabereye kuri stade Umuganda atigeze atsindamo igitego mu bitegego bibiri ikipe yabonye inganya 2-2.

Urugendo rwarakomeje maze APR FC isura Pyramids mu Misiri ariko ihanyagirirwa ibitego 6-1 Victor Mbaoma abona izamu ku gitego yatsinze kuri penaliti.

Nyuma y’imikino itatu yari amaze atabona izamu muri shampiyona ariko tariki ya 6 Ukwakira 2023 yatsinze igitego cye cya mbere aho kuva icyo gihe n’uyu munsi atsinda umunsi ku munsi.

Igitego cya mbere cya Victor Mbaoma muri shampiyona yagitsinze ikipe ya Musanze FC ubwo bayitsindaga 2-1mu mukino utari warabereye igihe.
Nyuma yo gutsinda, umutoza we Thierry Froger wabazwaga kenshi impamvu uyu mugabo adatsinda kandi akina kenshi yavuze ko kuba atsinze bimuzamurira ikizere.

Ibyo umutoza we yari avuze niko byagenze kuko igitego cya mbere yatsinze cyabaye imbarutso, maze nyuma y’iminsi ine atsinze igitego cya mbere, yongera kubona izamu ubwo APR FC yanganyaga na Bugesera FC 1-1.

Tariki 13 Ukwakira 2023 APR FC yakiriye Mukura VS maze nabwo igitego cyari cyabuze Victor Mbaoma agitsinda ku munota wa nyuma w’umukino.

Tariki 22 Ukwakira 2023 Victor Mbaoma yujuje imikino ine ya shampiyona atsinda yikurikiranya abataramwemeraga batangira kumutekerezaho.

Yanyujije ntiyatsinda igitego mu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports tariki 29 Ukwakira 2023 bakanganya 0-0.

Nyuma yo kutabona igitego kuri mukeba w’ikipe akinira, nyuma y’iminsi itanu gusa yongeye kwiyereka abanyamupira ubwo tariki ya 4 Ugushyingo 2023 yongeraga gutsinda igitego mu mukino APR FC yatsinzemo Muhazi United ibitego 2-1 yanayisuye igitego yatsinze ku munota wa 43 yishyura icyo bari batsinzwe.

Yarakomehe kandi maze no mu mikino ibiri ya shampiyona aheruka gukina arigaragaza kuva tariki 25 Ugushyingo 2023 atsinda igitego mu mukino APR FC yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 mbere y’uko kuwa 29 Ugushyingo 2023 yongera kwigaragaza ahesha amanota atatu ikipe ye ubwo batsindaga Sunrise FC 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye I Nyagatare igitego yatsinze kuri penaliti ku munota wa 82.

Ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi ibintu yakoze mu mikino irindwi gusa

Victor Mbaoma aho shampiyona igeze uyu munsi, mu mikino 11 imaze gukinwa muri rusange ni we umaze gutsinda ibitego byinshi nyamara yaratangiye atizerwa kuko amaze gutsinda ibitego umunani(8). Uyu musore kandi ibi bitego umunani yabitsinze mu mikino umunani aheruka gukina aho umukino umwe ari wo wonyine atatsinzemo gusa.

Ntabwo yigeze ayobora abatsinze ibitego muri Nigeria nk’uko byavuzwe

Ubwo yazaga mu Rwanda mu mpeshyi ya 2022-2023 byavuzwe ko ngo yayoboye abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 kuko 2022-2023 ho atakinaga iwabo yari muri Uzbekistan.

Mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ubwo yakiniraga Enyimba iwabo yabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi aho yari afite 16 yatsinze mu mikino 28.

Urugendo ararukomeza kuri uyu wa Gatandatu areba niba yakomeza kubona izamu mu mukino APR FC izakirwamo na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 12 uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo ni uko bamuha imikino myinshi(victor Mbaoma)azabikora turammwizeye pe!!!!

Gakwaya Jean Paul yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka