Umunyarwanda umwe ni we watoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika 2023

Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni we munyarwanda ugaragara ku rutonde rw’abasifuzi impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje bagiye kwitegura igikombe cya Afurika 2023.

Uru rutonde rwashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri rugaragaraho abasifuzi 32 basifura hagati mu kibuga ari naho hagaragara Uwikunda Samuel ukomoka mu Rwanda. Muri iki cyiciro mu karere ntabwo ari u Rwanda gusa rufitemo umusifuzi umwe dore ko Kenya n’u Burundi nabyo bifitemo umusifuzi umwe umwe.

Umunyarwanda Uwikunda Samuel usifura hagati ni we wenyine wahamagawe mu myiteguro y'igikombe cya Afurika 2023(2024).
Umunyarwanda Uwikunda Samuel usifura hagati ni we wenyine wahamagawe mu myiteguro y’igikombe cya Afurika 2023(2024).

Bitandukanye n’u Rwanda n’u Burundi ariko igihugu cya Kenya mu cyiciro cy’abasifuzi basifura ku ruhande 33 bashyizwe ahagaragara, cyo gifitemo abasifuzi babiri bazagihagararira mu gihe mu byiciro byombi nta musifuzi wo muri Tanzania na Uganda ugaragaramo.

Aba basifuzi 65 bo hagati no ku mpande kongeraho abo mu ikoranabuhanga rya VAR bagiye gutangira amasomo y’imyiteguro y’igikombe cya Afurika 2023 ariko kizaba mu 2024 muri Côte d’Ivoire hagati y’ukwezi kwa Mutarama ndetse na Gashyantare 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka