Umukino w’u Rwanda na Senegal byemejwe ko uzabera mu Rwanda

Nyuma y’impaka z’aho umukino w’u Rwanda na Senegal ugomba kubera, byemejwe ko uzabera mu Rwanda

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli harakinwa imikino ya nyuma w’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire, aho u Rwanda ruzahura na Senegal.

Umukino ubanza Senegal yatsinze u Rwanda igitego 1-0
Umukino ubanza Senegal yatsinze u Rwanda igitego 1-0

Uyu mukino wari wabanje guteza impaka zaturutse ku kibuga umukino uzaberaho, aho Senegal yari yanditse isaba ko wabera iwabo, ariko u Rwanda rusubiza rugaragaza ubwumvikane bwari bwarabaye hagati y’impande zombi zatumaga umukino ugomba kubera mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal, bamaze kwemera ko bagomba kuzakinira uyu mukino kuri Stade Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka