Twagombye kuba turi aba mbere - Umutoza na kapiteni ba Musanze FC ku mikino ibanza

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Habimana Sosthène na kapiteni wayo Ntijyinama Patrick, bavuga ko bakabaye bararangije imikino ibanza ya shampiyona ari aba mbere, gusa ko nanone bishimira ibyo bakoze.

Habimana avuga ko mu mikino ibanza bitwaye neza ku buryo bakabaye barayirangije ari aba mbere ku rutonde
Habimana avuga ko mu mikino ibanza bitwaye neza ku buryo bakabaye barayirangije ari aba mbere ku rutonde

Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye na Kigali Today ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, aho umutoza mukura wa Musanze FC yavuze ko mu mikino ibanza ya shampiyona bakoze akazi keza.

Yagize ati “Ni imikino ibanza yegenze neza bitari cyane, ariko twakagombye kuyirangiza turi aba mbere kuko twamaze imikino hafi 10 turi aba mbere. Byari kuba byiza tuyisoje turi aba mbere ariko muri rusange hari akazi kakozwe dutanga umusaruro ufatika, utuma turi ku mwanya wa gatatu.”

Kapiteni w’ikipe ya Musanze FC Ntijyinama Patrick, na we yavuze ko kugera ku musaruro bagize babiteguye, nubwo mu mikino ya nyuma bitagenze neza bakabura umwanya wa mbere.

Ati “Ni imikino 15 twicaye nk’itsinda tekiniki n’ubuyobozi twateguye tuvuga ko dufata imikino itanu ya mbere tukazongera gufata indi itanu. Ntabwo byatugwiririye nubwo mu mikino itanu ya nyuma bitabaye uko twabyifuzaga, bituma tujya hasi ariko byari kuba byiza ko dusoreza ku mwanya wa mbere kuko twamaze hafi imikino 10 tuyoboye.”

Umutoza Habimana akomeza avuga ko ajya mu ikipe ya Musanze FC bamusabye kwitwara neza akagaragara mu makipe atandatu ya mbere, ariko na we aganiriza abakinnyi ababwira ko bagomba kugera aharenze aho basabwe.

Ati “Musanze FC mu masezerano harimo ko igomba kwitwara neza, ikaza mu makipe atandatu ya mbere, ariko twebwe ntabwo ari yo ntego twari dufite, twagombaga gukora cyane. Wereka abakinnyi ko nukora neza ushobora guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, cyangwa ukaba mu ikipe yisumbuyeho.”

Abajijwe niba bitaragoranye cyane guhuza ikipe ya Musanze FC yari yasezereye abakinnyi benshi ikazana abandi bashya, umutoza Habimana yavuze ko nubwo byari bimeze gutyo ariko abari basigaye bari ingenzi cyane, nk’urutirigongo yubakiyeho kuva mu izamu kugeza imbere.

Yagize ati “Ni byo, ikipe bari bayisezereye hasigayemo abakinnyi batanu cyangwa bane babona umwanya uhagije wo gukina, ariko amahirwe yabayeho ni uko mu basigaye ari nk’urutirigongo rw’ikipe kuko hasigaye umunyezamu Gad Muhayimana, myugariro wo hagati Shafik, hagati dusigarana Ntijyinama Patrick na Nduwayo Valeur. Imbere hasigayemo Peter Agblevor, urumva ko aho ikipe yari guhera hari hahari. Abandi twagiye tubashaka tugendeye kuri abo, banagufasha kuko baba bamenyereye ikipe.”

Kapiteni wa Musanze FC Ntijyinama Patrick, avuga ko ibyo bagezeho bitabatunguye kuko bari barabiteguye
Kapiteni wa Musanze FC Ntijyinama Patrick, avuga ko ibyo bagezeho bitabatunguye kuko bari barabiteguye

Ikipe ya Musanze FC mu mikino 15 ibanza yakiriye umunani itsindamo itandatu, banganya umukino umwe batsindwa undi. Muri iyi mikino iyi kipe yatsinzemo ibitego 10, batsindwa bibiri, ibintu umutoza Habimana avuga ko burya uba ugomba kumva ko amanota yo mu rugo, ugomba kuyabona kandi ari na yo ntego bari bihaye.

Ati “Amanota ugomba kuyabona mu rugo ariko no hanze, kuko mu rugo uba ufite amahirwe y’abafana n’ubundi buryo bwinshi bushobora kuguha ayo manota atatu. Ugomba kubwira abakinnyi ko ayo manota uyakeneye, rero ntekereza ko ari intego twari twihaye kugira ngo umusaruro wacu tuzawugereho utatugoye.”

Kapiteni Ntijyinama Patrick ahamya ko izi ntego umutoza aba yabashyizemo zo kwitwara neza mu rugo, nk’abakinnyi na bo iyo bibagezeho babigira ibyabo.

Ati “Nk’abakinnyi bihera mu buyobozi n’abatoza, batubwira ko imikino yo mu rugo nta kipe igomba kuhava natwe bitujyamo tukabishyira mu bikorwa, twumva ko ari mu rugo imbere y’abafana bacu. Ibyo ni byo ubuyobozi n’abatoza bubatse ariko natwe biturimo.”

Abajijwe niba uburyo bitwaye neza bizakomeza mu mikino yo kwishyura, Habimana avuga ko ariko babyifuza nubwo ikibuga cyo kigira ibyacyo.

Yagize ati Ni cyo cyifuza cyacu. Twagombye gukomerezaho tukanarenzaho. Ikibuga cyo kigira ibyacyo ariko intego ni ugukomerezaho, kuko usubiye inyuma ibyo waba warakoze byaba ari nk’aho waba utangiye gufumbira warahinze kandi byaragutwaye imbaraga.”

Uretse kwitwara neza Musanze FC yifuza muri shampiyona,umutoza na Kapiteni wa Musanze FC bavuze ko Igikombe cy’Amahoro kiratangira kuri uyu wa Gatatu hakinwa imikino y’ijonjora ry’ibanza iyi kipe yo itarakina,igihe bazakinjiriramo biteguye kucyitwaramo neza ku buryo muri ¼ bagezemo mu mwaka w’imikino ushize bazaharenga bakaba banacyegukana.

Umutoza wa Musanze FC na kapiteni wayo bavuga ko nubwo imikino ibanza yagenze neza, yakabaye iyoboye shampiyona
Umutoza wa Musanze FC na kapiteni wayo bavuga ko nubwo imikino ibanza yagenze neza, yakabaye iyoboye shampiyona

Msanze FC izatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona tariki ya 13 Mutarama 2023 ku munsi wa 16 yakira Etoile de l’Est kugeza ubu iri ku mwanya wa 16 ariwo wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka